Sonia Rolland nyampinga w’u Bufaransa w'umwaka wa 2000 unafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ni umwe mu bantu 7 bahawe ibihembo mu iserukiramuco ngarukamwaka rya filime rizwi nka Cannes Film Festival,agiherewe filime mbarankuru yakoreye mu Rwanda yitwa “Femmes du Rwanda’.
Igihembo Sonia Rolland yahawe ni igihembo gihabwa filime mbarankuru ziba zifite ubutumwa bwahinduye isi. Sonia Rolland yaherewe iki gihembo kuri filime yakoze ku buzima bw’abagore bo mu Rwanda filime yise “Femmes du Rwanda’. Iyi filime mbarankuru ‘Femmes du Rwanda’ igaragaza ubuzima bw’abagore 8 b’abanyarwandakazi bafite amateka n’intumbero zitandukanye ariko bose bagafasha igihugu cyabo kongera kwiyubaka nyuma y’imyaka 23 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Sonia Rolland muri Cannes film festival 2018
Abarebye iyi filime mbarankuru y’iminota 50 bavuga ko igaragaza urugendo rw'imyaka 23 yo kwiyubaka kw’igihugu cy’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mata 1994, ikanagaragaza uruhare umugore w'umunyarwandakazi yagize muri uru rugendo. Filime “Femmes du Rwanda’ yayobowe na Sonia Rolland yashyizwe hanze taliki ya 8 Werurwe 2018, biteganyijwe ko izerekanirwa ku mugaragaro mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka wa 2018.
Sonia Rolland muri Cannes film festival 2018
Sonia Rolland kandi yashimiwe uruhare rwe mu guharanira kwinjiza abagore muri cinema, guharanira uburinganire ndetse no kurwanya ihohorerwa rishingiye ku gitsina mu ruganda rwa filime. Iserukiramuco ngarukamwaka rya filime Cannes Film Festival, ryasoje kuri iyi taliki ya 19 Gicurasi 2018 rimaze iminsi 10 ribera mu gihugu cy’u Bufaransa ku nshuro ya 71.
Src:The New times
TANGA IGITECYEREZO