RFL
Kigali

Song Il gook uzwi nka Jumong yibarutse impanga 3, ariko amazina yabise aratangaje- BYINSHI UTARI UMUZIHO (AMAFOTO)

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:31/07/2014 10:25
6


Filime y’uruhererekane Jumong ntakabuza ni imwe muri filime zakunzwe cyane hirya no hino ku isi, by’umwihariko mu Rwanda. Umwe mu bihangange iyi filime yasize ni Song Il-gook ukina ariwe Jumong.



Mu kwezi kwa Werurwe mu mwaka wa 2012, nyuma y’imyaka 4 ategereje yihanganye, yaje kwibaruka imfura, maze Imana imuha ititangiriye itama imuha abahungu 3 icya rimwe, dore ko benshi bari baratangiye kuvuga ko we n’umufasha we Jeong Seung Yeon bafite ikibazo cyo kutabyara bitewe n’igihe bari bamaze batarabona umwana dore ko bari babanye kuva mu mwaka wa 2008.

Jumong

Song Il gook (Jumong) n'umufasha we n'impanga zabo 3

Aba bana bahawe amazina ya Dae Han, Min Gook, na Man Se, nayo ubwayo ni agatangaza, dore ko iyo ufatanyije amazina yabo yose, havamo igisobanuro cya “Kabeho, Repubulika ya Koreya!” mu kirimi cy’ikinyakoreya. “Man Se” bivuga “Hurray” bisobanura mu Kinyarwanda “Kabeho” naho wafatanya amazina y’abandi 2 “Dae Han Min Gook” bigasobanura “Repubulika ya Koreya”.

Kuri ubu ku myaka 2 y’amavuko, aba bana be b’impanga 3 aribo Dae Han, Min Gook, na Man Se bamaze kugera ikirenge mucya se aho bamaze kwinjira muri filime ica kuri televiziyo ya KBS yitwa Superman Returns, bakaba bakinana na se.

Jumong

Jumong n'abana be "Kabeho Repubulika ya Koreya" muri filime Superman Returns

Twabibutsa ko Song Il gook yavutse kuwa mbere, Ukwakira mu 1971, yamenyekanye cyane muri filime Jumong aho akina ariwe mwami jumong, akaba kandi azwi mu yandi mafilime y’uruhererekane nka A Man Called God, Emperor of The Sea, Lobbyst...

Jumong

Jumong, imwe muri filime za Song Il gook zamenyekanye cyane

Uretse kuba umukinnyi wa filime, ni umukinnyi ukomeye w’imikino ngororamubiri yo gusiganwa n’amaguru, igare no koga (Triathlon) akaba ari na visi perezida w'iri shyirahamwe mu gihugu cya Koreya, aho yagiye yegukana imidali mu mikino Olimpike. Uretse ibyo azwiho kandi, Song Il gook akomoka mu muryango ukomeye muri Politiki ya Koreya, aho sekuru Kim Jwa-jin yamamaye cyane mu guharanira ubwigenge bwa Koreya.

Mu mwaka ushize, inkuru yaje gusakara mu Rwanda hose ko Song Il gook yaje mu rw'imisozi igihumbi, bikaba byaranemejwe n'uhagarariye umuryango wa KOICA mu Rwanda, aho byavuzwe ko yari aje mu bikorwa byo gufasha gusa akaba atarashatse kwiyereka abanyarwanda, dore ko nta n'umwe wamubonye.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiki9 years ago
    jumong ndamukunda ku buryo nshobora gupfa mubonye.nateganya kugaruka muzatubwire ndabinginze.film ze ndazemera sana.mbega abana bashimishije!
  • HABINEZA INNOCENT9 years ago
    BIRATANGAJE PE THREE CHILDREN AT FIRST TIME !
  • ben9 years ago
    we love him so much next time let every one know once he come back
  • lucky9 years ago
    ufite abana beza weeee
  • sibomana vermer9 years ago
    muzatubabarire jumong nagaruka mu Rwanda muzamubwire azakoreshe igitaramo muri stadium tumurebe.
  • david5 years ago
    Jumong ngewe imana izambabarire ngere s Korea mubone





Inyarwanda BACKGROUND