RFL
Kigali

SOBANUKIRWA: Menya imwe mu mirimo igize ikorwa rya filime – IGICE CYA 3

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:20/07/2015 16:45
0


Hari haciyeho iminsi tutarabagezaho igice cya 3 cy’iyi nkuru igamije gusobanurira benshi baba abakora filime ndetse n’abakunzi bazo bimwe mu bice bigize ikorwa rya filime ndetse n’imirimo igiye igira buri gice.



Ubu bukererwe bwatewe n’uko twari turi gufata amashusho, kimwe mu bice bigorana ndetse bishobora gutinda. Kuri ubu rero twamaze kuyafata, tugiye gutangira kuyatunganya mu gice kiswe ‘Post-production’.

Post production ni igice gishobora gutwara ubushobozi burenze ubw’ibindi bice byose bibanza haba mu mafaranga , abakozi cyangwa umwanya bitewe n’ubwoko bwa filime kimwe n’uko gishobora gutwara bike kurusha ibindi bice nabwo bitewe n’ubwoko bwa filime. Urugero hano, nko kuri filime zibamo ibintu bidasanzwe nk’iturika, ibinyamaswa bidasanzwe,… akenshi ibi bikorwa biremerwa(kurema) muri iki kiciro cyo gutunganya amashusho kandi ugasanga birafata umwanya munini mu kubirema no kubikoresha ngo bikore mu buryo bugaragara nk’ubusanzwe, bikaba ari byo bitwara umwanya n’ubushobozi bwinshi kuko porogaramu zikoreshwa usanga zihenze.

Mbere y'uko uyibona ari filime yuzuye, uku niko biba bimeze muri porogaramu ari uduce duterateranyije:

Ese post production ni iki?

NB: Turakoresha amagambo ya tekiniki yo mu ndimi z'amahanga cyane kuko nta Kinyarwanda twayabonera.

Inkoranyamagambo ya Webopedia ivuga ko iki ari igice cya 3 mu bigize ikorwa rya filime nyuma ya Pre-production ndetse na Production. Iki gice cya 3 ari nacyo cya nyuma, gikubiyemo imirimo igendanye no gukata no guteranya amashusho nyuma y’igikorwa cyo kuyafata ari byo bizwi nka EDITING, hakiyongeramo indi mirimo ikorwa kugira ngo uburyohe bugenderewe bwa ya mashusho bugerweho harimo guhindura amabara (Color correction), gukora umuziki uherekeza amashusho (music composing), gutunganya amajwi (sound design), gukora ibirungo (effects) no kubyongera mu mashusho haba iby’amajwi (sound effects) n’iby’amashusho (Special Effects na Visual effects), kwandika amagambo ahindura filime mu rundi rurimi (subtitles), kwandika amazina y’abakoze muri filime (credits), n’ibindi byose bijyana no kugira ngo amashusho yafashwe atunganywe mu buryo bujyanye n’uko inkuru yanditse.

Ushaka kumenya ingufu iki gice gifite mu guhindura amashusho yafashwe muri filime:

Reba mu mafoto uko filime iba imeze mbere na nyuma y’uko amashusho atunganywa

Hari porogaramu (softwares) nyinshi zikoreshwa muri iki gice ndetse nyinshi no mu Rwanda turazikoresha. Aha twavuga nka Sony Vegas, Adobe Premiere, Adobe After Effects, Final Cut, Cinema 4D, n’izindi.

Abahanga benshi bemeza ko igice cyo guteranya amashusho (editing) nacyo ari ubundi bwanditsi bukorerwa filime,  dore ko akenshi usanga uyateranya hari uburyo abona bushobora kuba bwiza aramutse ahinduye inkuru mu bundi buryo abibona butandukanye n’uko inkuru yanditse.

Soma izindi nkuru bijyanye:

SOBANUKIRWA: Menya buri murimo ukorerwa mu ikorwa rya filime – IGICE CYA 1

SOBANUIRWA: Menya buri murimo ugize ikorwa rya filime – IGICE CYA 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND