RFL
Kigali

Sobanukirwa itandukaniro riri hagati y’amagambo “SINEMA” “FILM” na “MOVIE”

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:21/04/2015 13:30
1


Benshi mu bakunzi, ndetse n’abakurikirana “cinema”, “film” na “movie”, hari byinshi bibaza ku busobanuro bw’aya magambo ndetse no ku itandukaniro ryayo ndetse n’uburyo bw’imikoreshereze yayo n’aho bagomba kuyakoresha ntibigire icyo byica.



Inyarwanda.com yiyemeje gucukumbura aya magambo, twifashishije urubuga nkoranyabumenyi rwa Wikipedia, twabashije kubona ubusobanuro bw’aya magambo ari nabwo butanga itandukaniro ryayo ndetse n’uburyo akoreshwa.

Duhereye ku ijambo “FILM”, kugeza n’ubu ritarabonerwa ijambo mu rurimi rw’ikinyarwanda uretse kurivuga uko riri ariko rikandikwa mu buryo bw’ikinyarwanda nka “filimi/filime” rivuga:

-uruhererekane rw’amafoto mu buryo buyega, ku buryo ubireba ku mboneshamashusho (screen/ecran) abona agenda. Ifoto imwe muri aya agize filime yitwa “Frame”.

Impamvu byaje guhabwa iyi nyito ya film, ni uko uburyo bwo gufata aya mashusho bwabayeho bwa mbere bwakundaga gukoresha agakoresho kameze nk’umugozi kazwi nka “film”, kakaba ari ko kabikwagaho aya mashusho yabaga yafashwe ndetse kakanifashishwa mu kwerekana aya mashusho.

Iki ni ikirango gikunze gukoreshwa henshi mu bikorwa by'abakora umwuga wo gukora filime (sinema), kikaba kigizwe n'ikizingo cya "film" ariwo mugozi wifashishwaga cyera mu gufata amashusho

Mu zindi nyito za filime kandi, mu rurimi rw’icyongereza dusangamo “movie” ndetse na “moving picture” cyangwa se “ishusho iyega” tugenekereje mu Kinyarwanda – ibi bikaba byumvikana ko “film” na “movie” bivuga kimwe, gusa aho bitanira ni uko ijambo film rikoreshwa cyane mu bihugu by’iburayi mu gihe movie ryo rikoreshwa cyane n’abanyamerika.

Ku rundi ruhande ariko, nyuma yo kumva no gusobanukirwa icyo film na movie bisobanuye, tugaruke ku gisobanuro cya “cinema/sinema”.

CINEMA ubundi ifite ibisobanuro 2:

Icya mbere:

-CINEMA ni ijambo rikoreshwa mu gusobanura uruganda (industry) wa filime cyangwa se umwuga wo gukora filime (filmmaking) cyangwa se ubuhanzi (art) bwo gukora filime muri rusange.

Aha cinema yumvikana nk’ikubiye hamwe ingeri zose z’imyuga iba mu gukora filime harimo kwandika (writing), kuyobora (directing), gukina (acting), gufata amashusho (cinematography), gufata amajwi (sound recording), gutunganya amashusho (editing) n’ibindi byose bigendana no gukora filime. Aha umuntu ukora kimwe muri ibi yumvikana nk’ukora umwuga wa sinema.

Icya 2:

Ijambo CINEMA kandi ryumvikana nk’ahantu cyangwa icyumba gikoreshwa mu kwerekaniramo filime kizwi kandi nka “movie theatre”.

Aha ari Movie Theater/theatre cyangwa cinema bikoreshwa bitewe n’ibihugu nanone, aho ijambo cinema rikunda gukoreshwa n’ibihugu byinshi bikoresha ururimi rw’icyongereza mu gushaka gusobanura aherekanirwa filime.

Icyumba cyerekanirwamo filime nacyo kizwi nka cinema mu bihugu bimwe na bimwe

Twinjiye mu gusobanura ijambo “cinema”, ubusanzwe rifite imizi mu rurimi rw’ikigereki (Kinema, Kinematos), bivuga mu rurimi rw’icyongereza “ukugenda, ukunyeganyega”.

Ku isi habaho inganda za sinema zinyuranye bitewe n’ibihugu zikoreramo, izi nganda zikaba zibarizwamo abakora umwuga wa sinema, bivuze ko baba bakora filime muri ibi bihugu. Aha twavuga uruganda rwa Hollywood muri Leta zunze ubumwe za Amerika, uruganda rwa Bollywood mu Buhinde, uruganda rwa Nollywood muri Nigeria, uruganda rwa Hillywood mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi.

Hari benshi usanga badasobanukirwa icyo iki n’iki bivuze cyane cyane kuri aya magambo 3, ugasanga baravuga:

 “abakinnyi ba sinema/cinema nyarwanda”, iyi mvugo ubusanzwe ntibaho kuko ugiye kuvuga umukinnyi wa sinema waba ushate kuvuga ko akina umwuga wo gukora filime (bitewe n’ubusobanuro twabonye haruguru). Aha icya nyacyo cyo kuvuga, ushobora kuvuga “umukinnyi wa filime”, ariko akaba akora umwuga wa sinema kuko ari umwe mu bakora iriya mirimo yavuzwe haruguru igize uruganda rwa sinema.

Ese nawe wari ufite ikibazo ku itandukaniro riri hagati y’aya magambo? Ubashije gusobanukirwa?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Me9 years ago
    Iyi nkuru iranjijuye.





Inyarwanda BACKGROUND