RFL
Kigali

Sir Ian McKellen yatunze agatoki ab’igitsina gore baryamana n’abayobozi ba filime ngo bahabwe akazi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/12/2017 19:25
0


Mu nkubiri yo gushinja ihohotera rishingiye ku gitsina ba kizigenza muri sinema, Sir Ian McKellen wamenyekanye muri filime nka Lord of The Rings, X-Men, Beauty and The Beast 2017 n’izindi yatangaje ko hari n’ab’igitsina gore bitwaza impamvu zishingiye ku gitsina ngo babone umwanya wo gukina muri filime.



Uyu musaza w’imyaka 78 akomoka mu bwongereza, ni umwe mu bantu bakomeye muri sinema y’isi, dore ko yakinnye filime guhera muri 1959, ni ukuvuga ko amazemo imyaka 58. Ibi bimugira umuntu wavuga ikintu ku byerekeye sinema kigahabwa agaciro gakomeye. Muri iyi minsi haje ibirego byinshi bishinja abantu bakomeye cyane mu rugadna rwa filime bibashinja gushora abakobwa n’abagore mu bikorwa mpuzabitsina mbere yo kubaha umwanya muri filime.

Sir Ian McKellen akina muri X-Men

Sir Ian McKellen ntiyigeze ahakana ko ibi bibaho ariko yavuze ko ku ruhande rumwe abagore babigiramo uruhare kuko hari bamwe basaba abayobozi b’amafilime (directors) kuryamana nabo ngo bakunde begukane umwanya mu gukina filime. Yagize ati “ntekereza ko turi mu bihe bitoroshye kandi ko tuzafatanya kubikemura.Gusa mpereye ku byo nzi ku giti cyanjye, ngitangira gukina amafilime muri za 60, umuyobozi wa filime twakoranaga yanyeretse amafoto menshi y’abagore n’abakobwaga babaga bashaka akazi, munsi y’amwe mu mafoto habaga handitse ngo DRR (Director’s Rights respected) bishaka kuvuga ko biteguye kuba baryamana nawe igihe bahawe akazi.”

Yamenyekanye muri Seigneur des Anneaux (Lord of The Rings)

Yavuze ko yizera ko ibi bibazo byose yizera ko bizakemuka abantu bafatanyije gusa anavuga ko ku rundi ruhande abona hari amantu bagiye babigenderamo abagashinjwa ibinyoma kubera inyungu za bamwe. Sir Ian McKellen ni umutinganyi ndetse aba mu baharanira uburenganzira bwabo, ni umuhakanamana ndetse akaba umukinnyi wa filime wamenyekanye muri filime nyinshi nka Lord of The Rings, The Hobbit: An Unexpected Journey, Mr Holmes, X-Men, The Da Vinci Code, Gods and Monsters n’izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND