RFL
Kigali

Siperansiya wo muri Seburikoko arahamagarira abagore kwitabira umwuga wa Sinema

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:14/11/2016 16:28
2


Uwamahoro Antoinette bakunze kwita Siperansiya kubera filime y’uruhererekane Seburikoko ica kuri televiziyo y’u Rwanda no kurubuga rwa YouTube rwa Inyarwanda TV, yahamagariye abagore kwitabira umwuga wa sinema ndetse anatanga n’inama ku babyeyi bakumira abana babo bababuza kwitabira uyu mwuga.



Siperansiya wagiye amenyekana muri filime nyarwanda zitandukanye nk’umugore w’amahane cyangwa umugore utinywa na benshi kubera ibyo akunze gukinishwa (Role), yamaze impungenge benshi mu bakunzi ba filime nyarwanda bamutinya aboneraho no gutanga inama ku babyeyi bakumira abana babo bababuza gukora uyu mwuga, anaboneraho n’umwanya wo guhamagarira ibyiciro byose kwitabira uyu mwuga.

Siperansiya ibi yabitangaje ubwo yari yitabiriye ubutumire bw’ikiganiro cy’imyidagaduro kitwa Sunday night kinyura kuri Radiyo Isango Star, aha akaba yabajijwe n’abanyamakuru b’iki kiganiro byinshi bijyanye n’umwuga wo gukina filime nawe aboneraho umwanya wo gusobanurira abakunzi ba filime.

Ubwo yabazwaga icyo iyi filime y’uruhererekane imaze kumumarira mu bijyanye n’imikinire bitandukanye n’ibyo akura muri filime asanzwe akinamo  ziri ku isoko rya filime nyarwanda, yagize ati,” Ni byinshi maze gukuramo burya iyo ufite umuyobozi wa filime mwiza (Director) ubizi kandi wabyize, ukurera akarera impano yawe nibwo usanga hari abakinnyi beza kandi bikitegererezo, tukijya muri iriya filime ya Seburikoko twasanze harimo abanditsi beza kandi babyize duhuriramo n’abakinnyi beza babyize kandi bafite impano dukubitana n’umudirector mwiza witwa Kennedy abasha kurera za mpano zacu arazizamura ku buryo byabaye ikintu gikomeye navuga ko nakuye muri iyi filime y’uruhererekane.”

Siperansiya urimo gukina muri filime Seburikoko asanga umwuga wa filime ari umwuga ukwiye kubahwa 

Aha muri iki kiganiro yaboneyeho no gutanga inama ku babyeyi bakumira abana babo kujya muri uyu mwuga wo gukina filime, aho yagize ati,” Ubutumwa n’aha ababyeyi usanga akenshi badakunze kurekura abana babo kuko usanga akenshi umwuga wa sinema bawutinya bavuga ngo umeze gutya ngo bigiramo ibintu bibi ngo ni uburaya ngo n’ibiki  ariko siko bimeze nukuvugango turebye nko mu mahanga usanga benshi mu bakora uyu mwuga warabakijije  ariko kubera ko mu Rwanda aribwo tukirimo kubyigisha ntabwo barabyumva neza ariko nabwo bizaza ntabwo tugomba gucika intege. Ikindi abamama nababwira nti namwe nimwitabire ibikorwa bya sinema muze muri uyu mwuga mwige sinema izababeshaho.”

Akomeza agira inama n’abamaze kuwinjiramo kumenya uko bakwiye kwitwara, ababwira ko batakagombye kugenda uko ubusitari bushaka ku batwara ngo bube bwahindura imikorere yabo ngo batangire kwitwara nabi, abasaba gukomera kubo aribo bakareka gutwarwa n’ubusitari cyane.

Siperansiya uri kumwe na Sebu asanga imirimo igaragara nk'ibibi mu itorero ishobora kuba inyigisho muri filime

Siperansiya wahawe inshingano mu itorero asengeramo, asanga ibyo akina bitabangamira imirimo y’itorero kuko nabyo biba ari inyigisho kandi ibyo abantu babona abakinnyi ba filime bakora biba bitakozwe ahubwo baba bifashishije ibisa nabyo kugirango bibashe kugira benshi byigisha.

Reba hano agace ka filime Seburikoko Siperansiya akinamo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • barry7 years ago
    ark nkumuntu ubyifuza yabibona ate ?
  • sando7 years ago
    murakoze kubwiyi nkuru ark c umuntu ushaka kwiga ibyo gukina film yabariza hehe ??





Inyarwanda BACKGROUND