RFL
Kigali

Siperansiya na bagenzi be batunguriwe rimwe ku isabukuru y'amavuko yabo

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:29/12/2016 19:07
2


Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2016 ni bwo batatu mu bakora umwuga wa Sinema barimo na Siperansiya ukina muri filime y’uruhererekane Seburikoko baraye batunguriwe rimwe ku isabukuru y’amavuko yabo.



Ibi byaraye bibaye ku bufatanye bwa bamwe mu bakora uyu mwuga bishyize hamwe maze bifuza kubatungurira rimwe ari nabyo byaraye bishyizwe mu bikorwa mu gihe aba bakinnyi bose batunguwe nta n’umwe ubiteganya.

Gusabana kwishima nibyo byaranze abari aha

Hano abatunguwe bose bakaba bari batatu bahuje umwuga harimo Uwamahoro Antoinette bazi nka Siperansiya muri filime y’uruhererekane Seburikoko, Hitimana Emmanuel umwe mu bashoramari ba filime nyarwanda ufite ikigo gikora filime kikanazicuruza kizwi ku izina rya Shalomo Film Production ndetse na Uwimana Hamida wakinnye muri filime zitandukanye harimo Umutoma, Umurabyo n’izindi.

Batunguwe kumenwaho amazi batazi iyo ava

Mu kiganiro cy’aba batungunguwe  mu byishimo byinshi n’ikiniga bagarutse cyane mu gushimira  bagenzi babo babatekerejeho, bakifuza kubatungurira rimwe ndetse banashima urukundo rukomeye bakomeje kugaragaza ko babifata nk’umuryango umwe kandi ushyize hamwe.

Paccy na Kadogo bamwe mu bari bitabiriye ibi birori

Naho mu ijambo rya Kirenga Saphine umwe mu bari bateguye iki gikorwa yaboneyeho gushimira abagerageje gufatanya nawe kugira ngo iki gikorwa kibashe kubaho ndetse anabasaba gukomeza gushyigikirana no gushyira hamwe .

Barangwaga no guhuza ubumwe

Yaboneyeho no gusobanura impamvu aba bose bashyizwe hamwe ngo batungurirwe umunsi umwe aho yagize ati,”Ngirango murabizi ko Antoinette na Emmanuel bavukira rimwe bakavuka ku itariki ya 25 z'u kwa 12 rero muzi ko aba ari kuri Noheli nta muntu upfa kuboneka ikindi kandi twari tunazi ko Hamida avuka kuri iyi tariki ya 28 rero twifuje kubikorera rimwe kugira ngo tubashe kubafatira rimwe akaba ari nabyo twabashije kubigeraho nkuko twari twa byifuje.”

Ibi byishimo byasojwe hakatwa umutsima n’aba bose bari batunguwe ndetse banasangirira hamwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mimi7 years ago
    Ndabisabira uduce twa seburikoko nkuko mwari mwiyemeje kujya mubiduha rwose inyarwanda mwo kabyara mwe
  • 7 years ago
    ibyuma bitatu kuri cake imwe!!!!!!!!??????





Inyarwanda BACKGROUND