RFL
Kigali

Siperansiya na Kadogo bo muri filime Seburikoko nibo bafashije Kibonke gutaramira abana -Amafoto

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:30/12/2016 6:17
1


Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2016 nibwo Kibonke wo muri filime y’uruhererekane Seburikoko yari yateganyije igikorwa cyo gutaramana n’abana bizihiza Noheli n’umwaka mushya 2017, aho yaje gufashwa na bagenzi be bakinana muri iyi filime harimo Kadogo na Siperansiya.



Iki gikorwa cyari cyateguwe n’umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime Clapton wamamaye cyane nka Kibonke kubera filimi Seburikoko, aho  cyari kigamije gushimisha abana no gusangira nabo bizihiza Noheli n’umwaka mushya wa 2017, ibi akaba yari yabiteguye nyuma  yaho yari yabisabwe n’ababyeyi benshi b’abana bakunda uyu muhanzi  nkuko baraye babigaragarije mu byishimo byabarangaga.

Kibonke mu myambaro ya père Noël

 

Iki gitaramo cyabereye ahitwa muri Monaco jungles adventure, cyaranzwe n’ubwitabire bw’abana n’abaherekeza babo nabo batihanganiraga gusetswa n'ibyo uyu musore yakoraga n’abana.

Uretse uyu mukinnyi kandi, yari yari aherekejwe na bagenzi be bakinana muri Seburikoko barimo Kadogo na Siperansiya baje gutungurwa no kubona abana batagejeje ku myaka itatu babigana (Babasubiriramo) ibyo bajya bakina muri Seburikoko, uretse gusubiramo iyi filime aba bana kandi bari bateguriwe imikino myinshi harimo n’amarushanwa yo kubyina, kuririmba, gushushanya n’ibindi bakoraga.

Kadogo nawe ni umwe mu baje kwifatanya na Kibonke

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Kibonke yanyuzwe na byinshi nkuko yabidutangarije muri aya magambo.

Mu by'ukuri ndashima Imana, nkunda iyo nateguye ikintu kikaba kandi neza, abana ni umugisha ndabakunda kuko nabo barankunda, nishimye cyane rero byonyine kubona umwana muto cyane utazi no kuvuga neza aririmba Fata telefone byandenze, ndashimira ababyeyi bazanye abana babo hari n'abaturutse ikibungo Imana ibahe umugisha. Kibonke

Siperansiya nawe ni umwe mu bari bishimiwe n'abana

Iki gitaramo cyasojwe hakatwa umutsima waje gusangirwa n’aba bana ndetse n’aba bahanzi bari bishimiye.

Abana bakoze amarushanwa atandukanye

Kibonke na bagenzi be bagiranye ibihe byiza n'aba bana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    kibonke ndamukunda muzamutubwirire azadutegurire nibyabasheshe akanhuhe





Inyarwanda BACKGROUND