Umukinnyi wa Filime Kayitankore Ndjoli (Kanyombya) wari umaze igihe kinini akora umwuga w’itangazamakuru aho yari amenyerewe mu biganiro bya mbere ya saa sita kuri City Radio, kuri ubu we na bagenzi be bakoranaga muri ibyo biganiro bamaze guhagarikwa n’ubuyobozi bwayo, aho asanga bahagaritswe kuko nta bushobozi bwo gukomeza guheka impinja bafit
Kanyombya wagiye agaragara muri filime nyinshi zitandukanye nka Haranira kubaho, Umwana w’undi, Kanyoni n’izindi, yari amaze igihe kitari gito ari n’umunyamakuru kuri City Radio, ariko mu minsi mike ishize akaba atari acyumvikana, benshi mu bakunzi be bakaba bibazaga aho yaba asigaye aherereye.
Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yatangaje ko yamaze kuva kuri radiyo yakoragaho kuko bari bamaze kugabanya abakozi ku bw’ibibazo by’imishahara nabo babigenderamo, ibyo Kanyombya agereranya no kutabasha guheka impinja, bagahitamo kuzicutsa.
Ati “Guhagarika itangazamakuru twebwe ntabwo twarihagaritse ku giti cyacu. Bavuze ko badafite ubushobozi bwo kwishyura abakozi benshi , bagerageza kugabanya abakozi nkuko n’ahandi mu yandi ma company, naza minisiteri zagabanyije abakozi. Ubwo turareba tubona nyine ko bakwiye kubagabanya natwe tuti rero nyine, ubwo niba mwahisemo kugabanya abakozi ntakundi byagenda ubwo mudafite ubushobozi bwo guheka impinja ntakundi byagenda ni ukuzicutsa.”
Kanyombya aha abarimo gukina muri filime Mukadata azagaragaramo
Nyuma yo kugabanywa mu bakozi ba City Radio, Kanyombya yemezako ateganya gushaka indi radiyo azakoraho mu zo bafitanye imishinga ikirimo gutegurwa.
Kanyombya asoza ikiganiro twagiranye, yemeza ko ubu ahugiye mu mishinga yo gukomeza gukina filime, dore ko twamusanze muri filime arimo gukinamo izajya ku isoko vuba aha, yitwa Mukadata.
TANGA IGITECYEREZO