RFL
Kigali

Si ubugome ahubwo filime City Maid yahishuye impano yari yarapfukiranywe-GATARI

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:17/12/2016 14:51
2


Niyomugeri Jules benshi bazi nk’umwe mu bagome bari muri filime City maid, ni umwe mu basore bakinnye mu mafilime menshi ariko ntibagire amahirwe yo kumenyekana. Kuri ubu asanga impano ye yari yarapfukiranywe.



Jules uzwi nka Gatari muri filime City Maid ku myaka ye 25 y'amavuko ni umukinnyi umaze gukina muri filime nyinshi zitandukanye aho twavuga nka filime Saruhara rwa nkomokomo, Yigize Syori, Ingurane y’ubusugi n’izindi. Kuri ubu uyu mukinnyi urimo gukina muri filime y’uruhererekane inyura kuri Televiziyo y’u Rwanda yitwa Cicty Maid ni umukinnyi wishimiye aho iyi filime imaze kumugeza haba mu kumenyekana ndetse no mu mikoro nkuko yabitangarije Inyarwanda.com mu kiganiro yagiranye nayo.

Nubwo akinishwa nk'umugabo ukuze iyo muhuriye mu nzira ntiwapfa kumumenya kuko aba yabaye umusore ukiri muto

Gatari ukina muri iyi filime nk’umugabo wa Nikuze uba waraturutse mu cyaro akaza mu mujyi aje gushakisha uwari umugore we, ni umwe mu bakinnyi b’iyi filime ugaragazamo ubugome bukabije ndetse bijya bituma n’abakunzi b’iyi filime bamwanga urunuka nkuko bajya babigaragaza. Kuri we asanga ibi ntacyo bimutwaye ahubwo yishimira kuba akora neza ibyo aba asabwa. Uyu musore ufite intego yo kuzagera i Hollywood agejejweyo n’umwuga we, kuri ubu ni umunyeshuri urimo kwiga ibijyanye na filime.

Gatari ni umwe mu bakinnyi bafite abo bareberaho mu byo bakina, aha yakinanaga n'uwitwa Nick avuga ko yamutwaye umugore

Uyu musore  wishimira kandi aho ageze mu bijyanye n’imikinire ye asanga kuri ubu ibyo akina abikura ku byamamare muri uyu mwuga afata nk’icyitegererezo cye harimo nka Jason Statham, Sylvester Stallone n’abandi bakina ibyo bahawe mu yindi sura bakabishobora kandi atariko basanzwe bateye.

Twasoza tubibutsa ko filime City maid uyu musore akinamo itambutswa kuri Televiziyo y'u Rwanda buri wa Kane guhera Saa Saa tatu z'umugoroba ikongera kunyuzwaho ku wa Gatandatu guhera Saa sita n'igice z'amanywa.

Reba hano zimwe mu ncamake z'iyi filime







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amzos 7 years ago
    Gatari kbx keep it up bro.
  • Mado7 years ago
    Plz mwatubwiye uko twazajya tuyireba abari hanze y urwanda ko kuri YouTube ntayuriho?????plz





Inyarwanda BACKGROUND