RFL
Kigali

Shah Rukh Khan yafatiwe ku kibuga cy’indege muri Amerika

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:12/08/2016 10:22
1


Umukinnyi wa Filime w’Umuhinde Shah Rukh Khan yagaragaje agahinda yatewe no gufatwa n’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cyo muri Los Angeles (Los Angeles International Airport) ubwo yari agiye muri Amerika kuri uyu wa gatanu.



Nk’uko BBC yabitangaje mu nkuru yahaye umutwe ugira uti ‘Bollywood star Shah Rukh Khan stopped at US airport’, ntihatangajwe impamvu yafashwe ndetse n'igihe bamumaranye. Ambasadeli wa Amerika mu Buhinde  yasabye imbabazi kubwo gufatwa kwa Shah Rukh Khan anongeraho ko ubuyobozi buri kwiga kuri iki kibazo ku buryo bitazongera kubaho ukundi.

Uyu Ambasadeli aravuga ibi kuko muri 2012 Shah Rukh Khan yafatiwe ku kibuga cy’indege cya White Plains hafi ya New York , inzego z’umutekano zikamumarana iminota 90. Muri 2009 nabwo yafatiwe kuri Newark Airport mu gihe kingana n’amasaha abiri arekurwa ari uko ambasade y’Ubuhinde ibigizemo uruhare.

Twitter

Uku niko yagaragaje agahinda atewe no guhora afatirwa ku bibuga by'indege muri Amerika

Mu magambo agaragaza agahinda yatewe no gufatirwa ku kibuga cy’indege, abinyujije kuri Twitter Shah Rukh Khan  yagize ati “ Nubaha kandi nemeranya n’uburyo inzego z’umutekano ziri gukora bigendanye n’uburyo isi imeze muri iki gihe ariko guhora ufatirwa ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika buri gihe birababaza cyane.”

Nubwo ntacyo abayobozi bashinzwe abinjira n’abasohoka bagize icyo babivugaho, uwungirije umunyamabanga mu bubanyi n’amahanga ushinzwe Aziya yo hagati n’iy’amajyepfo , Nisha Biswal abinyujije kuri Twitter yasabye imbabazi Shah Rukh Khan amumenyesha ko n’abadiplomate ba Amerika bijya bibabaho.

Yagize ati “ Mutubabarire kubwo guhutarizwa ku kibuga cy’indege. N’aba Diplomate b’Amerika bijya bibabaho bikaba ngombwa ko basakwa igihe kirenze icyagenwe (Extra Screening).”

Rich Verma, ambasadeli wa Amerika mu Buhinde yasabye imbabazi Shah Rukh Khan amusezeranya ko bitazasubira ukundi. Abinyujije kuri Twitter yagize ati “ Wihanganire ibyakubayeho ku kibuga cy’indege. Turi kubikoraho kugira ngo twemeze neza ko bitazasubira ukundi. Akazi ukora kagirira umumaro miliyoni nyinshi harimo n’Abanyamerika.”

Babinyujije ku rubuga rwa Twitter, Abahinde benshi bakomeje kwibaza impamvu umwe mu bakinnyi bakomeye mu gihugu cyabo akomeza gufatirwa ku bibuga by’indege muri Amerika. Akoresheje indege  ye bwite(Privte jet), muri  2012 ubwo yari agiye mu rugendo rw’akazi muri Yale University , Shah Rukh Khan  yarafashwe ariko nyuma aza kurekurwa. Umwe mubaminisitiri b’Ubuhinde yatangaje ko ubu buryo bwo gufata abantu nyuma bagasaba imbabazi bikorwa na Amerika bidakwiriye gukomeza.

Shah Rukh Khan  yavutse tariki 2 Ugushyingo 1965. Amaze kugaragara muri filime zigera kuri 70 ndetse afatwa nk'umwe mu byamamare bikundwa kandi akaba umwe mu bakomeye. Yamenyekanye cyane kubera filime Kuch Kuch Hota Hai yakinnye muri 1998. Muzindi ze zakunzwe harimo Baazigar yo muri 1993, Koyla yakinnye muri 1997, Dilwale Dulhania Le Jayenge yo muri 1995, Karan Arjun n'izindi nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gilbert7 years ago
    Nukwihana uwomukinyi ndamwerape





Inyarwanda BACKGROUND