RFL
Kigali

Shaffy agiye gushyira aharagara filime yise 'Abubu' izakangura abantu benshi bakora ibintu mu bwihisho

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:23/09/2018 14:38
6


Rukundo Arnold uzwi nka Shaffy nyuma ya filime 'The Family Affairs' ubu ari gutegura filime y'uruherekane yise 'Abubu'.



Shaffy wamenyekanye muri filime nyarwanda ubu ari gutegura filime yise 'Abubu'. Ni nyuma yaho abonye ko filime yaramaze igihe ashyize hanze 'The Family Affairs' ica kuri Televiziyo y'u Rwanda ikunzwe nuko bimutera gutangiza umushinga w'iyindi filime ayita 'Abubu'. Nk'uko izina ryayo ribivuga iyi filime izibanda ku buzima bw'abantu b'iki gihe, ibyo abantu b'ubu bakora ndetse ifite ubutumwa bwigisha imihindagurikire y’abantu bitewe na tekinologi isigaye iriho n'ingaruka abantu bahura nazo.   

Arnold yizeza abakunzi ba filime nyarwanda ko iyi filime izakangura benshi bakora ibintu mu bwihisho bakamenya ko isi bagezemo nta guhisha ku kibaho bitewe na tekinologi isi iri gukoresha. Yagize ati:

Ni filime izibanda ku buzima bugendanye n'isi ya none tugezemo iri kurangwa n'iterambere ryihuse, ubutekamutwe bukiyongera, ubujura bukiyongera, uburara bukiyongera, uburyo abakobwa batangira uburara n'ikibibatera. Mbese ni filime izakangura benshi batekereza cyangwa bakora ibintu mu bwihisho bakamenya ko isi tugezemo nta guhisha ku kibaho bitewe na tekinologi isi iri gukoresha.

 Rukundo Arnold uri gushora imari muri iyi filime 'Abubu' akana yobora ifatwa ry'amashusho yayo.

Arnold ahamya ko iyi filime iteguranywa ubuhanga kuko ifite abatekinisiye benshi aho buri umwe aba afite icyo ashinzwe. Yanatubwiye ko abakinnyi b’iyi filime Abubu bari kuba ahantu hamwe ibi bikanabafasha gukora imyitozo hamwe kandi ku gihe. Iyi filime izagira za Epizode 170 gusa mu kwezi k'Ugushyingo ibice bya mbere bizatangira kujya hanze. 

Zimwe muri filime Shaffy yakinnyemo ndetse akashoramo imari hari: "Rucumbeka, Nkubito ya nyamunsi, The Family Affairs ni yo agiye gukora Abubu. Hateganyijwe ko iyi filime Abubu hatabonetse undi muterankunga izahagara miliyoni 60".

Iyi filime irimo abakinnyi bafite impano 

Shaffy yasoje asaba abanyarwanda ndetse n'abandi bafatanyije umwuga wo gukina filime kumugira inama kuko abafitiye byinshi abateganyirije harimo no ku zagaragara muri iyi filime Abubu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy NiYONZIMA5 years ago
    Tuyitegerejanyije amatsiko menshi rwose courage kuri R. Shaffy
  • mama africa5 years ago
    Mubyukuri amatsiko nimenshi kuri buri umwe wese Gusa harimwo inyigisho nziza kd ndahamya ko izahindura benshi Izadufasha nomubuzima busanzwe haba kubana bacu cg x abo tuzabyar!Murakoze
  • mukunzi regis5 years ago
    nkurikije ukuntunzi filime shaffy yagiye akina zakunzwe cyane ndizerako niyi izaba muri zimwe zizakundwa cyane ikindi courage komerezaho tukurinyuma Imana ikomeze ikube hafi mu migambi yawe
  • 5 years ago
    Courage musore mwiza
  • Ndereyimana Didace5 years ago
    Komeza utere imbere nshuti biranshimisije cyaneeee peeee
  • joel5 years ago
    kbs nibyiza kandi nda na bikunda nkunda firimenya ryarwa gusa nuko ntarabona ama hirwe yo kuzi cyina mo kandi nunva na bisho bora cyane nakomeze atere intabwe natwe tuzaza adufashe gusa nuko tutamenya aho tumusanga ndi muri zambia gusa nda tega nya kuzaza mukapfasha nkinjira mumwuga wasinema





Inyarwanda BACKGROUND