RFL
Kigali

SEBURIKOKO43: Setako yatanze ruswa mu buyobozi ahabonera isomo, Sebu avunikira mu myitozo yo kubyina

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/09/2017 7:06
0


Bakunzi ba Filime y’uruhererekane ‘Seburikoko’, tubazaniye igice gishya cya 43 aho tubonamo Setako agerageza gutanga ruswa mu buyobozi ariko akahabonera isomo dore ko habuze gato ngo bajye kumufunga.



Setako yagiye mu rugo rw'umuyobozi w’umudugudu Feredariko, amuha ruswa y’amafaranga 1000Frw kugira ngo amufashe amuhindurire icyiciro cy’ubudehe, amuvane mu cyiciro cy'abakire, amushyire mu cyiciro cy’abatishoboye aho Leta izajya imutangira ubwisungane mu kwivuza kuko ngo ari umukene. Feredariko yahise amusubiza amafaranga ye, amubwira ko n’ikindi gihe akwiriye kwikuramo ibintu byo gutanga ruswa kuko niyongera gufatwa yatanze ruswa bizamukoraho.

SEBU agaragara muri iki gice afite imvune yatewe no gukora imyitoza yo kubyina injyaruwa aho yari yaraye akoranye imyitozo na Mutemberezi bafatanije umushinga wo w'ubuhanzi bakajya bakorera mu bukwe no mu bindi birori. Tubonamo kandi Mukamana yakira inkuru nziza y’uko Rulinda amushaka iwe mu rugo. 

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 43 CYA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND