Ku bakunzi ba Filime y’uruhererekane ya Seburikoko, twabamenyesha ko igice gishya cya 38 cy’iyi filime cyamaze kugera hanze, ubu mukaba mwakireba kuri Youtube munyuze kuri Channel yacu ya Inyarwanda Tv.
Muri iki gice gishya cya Filime Seburikoko tubonamo Sebu yataye umutwe nyuma yo kwibwa telefone ye igendanwa, agafata umwanzuro wo kurongesha uwayibye. Sebu yabwiye umugore we Siperansiya ko azakubitisha inkuba uwamwibye telefone ye, gusa Siperansiya amubwira ko uwo mwanzuro yafashe atari mwiza.
Tubonamo kandi Kadogo agaruka kwa Rulinda akahagera ameze nabi cyane yarishwe n’inzara. Ni mu gihe Rulinda na Esiteri bamubwiye ko bari bazi ko yapfuye. Rulinda agikubita amaso Kadogo, yamugiriye impuhwe, amwoherereza Esiteri kugira ngo amwondore.
REBA HANO IGICE GISHYA CYA 38 CYA FILIME SEBURIKOKO
TANGA IGITECYEREZO