RFL
Kigali

SEBURIKOKO37:Sebu yifashishije umurya wa gitari atera imitoma myinshi umugore we ararira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/08/2017 20:40
0


Bakunzi ba Filime y’uruhererekane ya Seburikoko, iyi nkuru ni mwe ireba. Kuri ubu tubazaniye igice gishya cya 37 cy’iyi filime aho magingo aya mwakireba kuri Youtube munyuze kuri Channel ya Inyarwanda Tv.



Muri iki gice, tubonamo SEBU atera imitoma myinshi umugore we Siperansiya, akayimutera yifashishije umurya wa gitari. Mu magambo arimo imitoma Sebu yumvikana aririmbira Siperansiya, avugamo ko akunda cyane Siperansiya ndetse akaba atazongera kumuca inyuma no kumwiba utwe. Sebu yumvikana aririmba aya magambo: "Siperansiya ndagukunda, sinzongera kuguca inyuma, sinzongera kukwiba utwawe, ni iki cyakubabaza, umfite? Siperansiya ndagukunda."

Siperansiya tumubona yagize ibyishimo bivanze n'amarira ndetse amarira agatemba ku matama ye, ibintu bigaragaza ko Sebu yigaruriye umutima we. Nyuma yo gucengerwa n'uburyohe bw'umurya wa gitari hamwe n'amagambo y'urukundo yabwirwaga n'umugabo we, Siperansiya yabajije Sebu impamvu atamuririmbiye bakiri bato akaba amuririmbiye bashaje, Sebu arya iminwa avuga ko ari gahunda nshya afite yo kumukundwakaza. 

REBA HANO IGICE CYA 37 CYA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND