RFL
Kigali

SEBURIKOKO35: Sebu yihagazeho abiza ibyuya Rulinda na Setako umugambi wabo uburizwamo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/07/2017 15:10
0


Nkuko buri wa mbere Inyarwanda.com tubagezaho igice gishya cya filime y’uruhererekane ya Seburikoko mukunda muri benshi, kuri ubu tubazaniye igice gishya cya 35 aho magingo aya wagikurikirana kuri YouTube.



Muri iki gice cya 35, tubonamo Seburikoko ajyana ibasi kwa Venansiya, yagera mu nzira agahura na Rulinda na Setako bari bagiye iwe kumuganiriza uko yagaruka mu kabari ka Rulinda akajya umuteza imbere nk’uko byahoze. Aba bagabo babanza kongorerana bakavuga ko Sebu asigaye ameze nk'umuboyi, ariko bahura bakamusuhuza bamwita umukire. 

Sebu aragaragara nk’umuntu udashaka kugira ikintu na kimwe avugana na Rulinda na Setako. Uko ari batatu baza gushyamirana, bikarangira Sebu avudukanye aba bagabo Setako na Rulinda, nabo amaguru bakayabangira ingata bagahunga Sebu wari wazabiranywe n’uburakari.

Andi makuru wamenya kuri filime Seburikoko

Nyuma y’ubusabe bwa benshi mu bakunzi ba Filime Seburikoko basangaga iyi filime imara iminota micye, kuri ubu yamaze kongererwa igihe aho ubu isigaye imara iminota 30, igatambutswa inshuro 3 mu cyumweru aho ushobora kuyikurikiranira kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Mbere guhera Saa Kumi n'ebyiri n’igice z’umugoroba 6:30, ku wa Kane Saa kumi n'ebyiri na mirongo ine n’itanu 6:45 no kuwa Gatandatu Saa Sita z’amanywa 12:00. 

REBA HANO IGICE CYA 35 CYA FILIME 'SEBURIKOKO'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND