RFL
Kigali

SEBURIKOKO34:Sebu ufite icyerekezo cya 2020 yihakanye Rulinda ku manywa y’ihangu amubwira ko atamuzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/07/2017 13:29
0


Duherukana mu cyumweru gishize ubwo twabagezagaho igice cya 33 cya Filime y’uruhererekane ya Seburikoko, kuri ubu tubazaniye ikindi gice gishya cya 34 aho mushobora kugikurikirana kuri YouTube munyuze kuri Chanel ya Inyarwanda Tv.



Muri iki gice gishya cya 34 cya Filime y'uruhererekane ya Seburikoko, tubonamo Mukamana avugana ikiniga uburyo Rukara yamunize agakizwa n’Imana. Mukamana abaza Rulinda na Setako niba Rukara yarafunguwe, bakamubwira ko ntabyo bazi. Rulinda na Setako bagaragara muri iki gice aho baba bajya inama z’uko bagarura Seburikoko mu kabari bateganya kumurikira abakiriya mu gihe vuba kuko ngo bamufite ari bwo katera imbere. Ku rundi ruhande, tubona Sebu yihakana Rulinda ubwo yari amuhamagaye ashaka kumuganiriza ku kabari ke, ariko Sebu akamubwira ko nta muntu azi witwa Rulinda ufite akabari.

Seburikoko ariko agaragara ari kumwe n’umugore we Siperansiya, akamubwira yihakanye Rulinda ndetse agahita amukupa. Sebu abwira umugore we kuri ubu afite icyerekezo cya 2020 akaba ashyize imbere ibikorwa biteza imbere urugo rwe aho kuba mu kabari. Rulinda ariko agaragara afata inzira yerekeza kwa Sebu kugira ngo baganire imbonankubone kuko ahamya ko ari bwo Sebu azamwemerera akongera akajya amuteza imbere mu kabari ke ndetse akajya amugurisha kuri macye ibikoresho binyuranye.

Twabibutsa ko nyuma y’ubusabe bwa benshi mu bakunzi ba Filime Seburikoko basangaga iyi filime imara iminota micye, kuri ubu yamaze kongererwa igihe aho ubu isigaye imara iminota 30, igatambutswa inshuro 3 mu cyumweru aho ushobora kuyikurikiranira kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Mbere guhera Saa Kumi n'ebyiri n’igice z’umugoroba 6:30, ku wa Kane Saa kumi n'ebyiri na mirongo ine n’itanu 6:45 no kuwa Gatandatu Saa Sita z’amanywa 12:00. 

REBA HANO IGICE CYA 34 CYA FILIME 'SEBURIKOKO'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND