RFL
Kigali

SEBURIKOKO33: SEBU yinyaye mu isunzu akora ikintu cyashimishije cyane Siperansiya kuva bashakana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/07/2017 8:18
0


Nkuko buri wa Mbere ku bufatanye na Afrifame Pictures tubagezaho igice gishya cya Filime y’Uruhererekane mukunda muri benshi ari yo Seburikoko, kuri ubu tugiye kubagezaho igice gishya cya 33 ku basanzwe mukurikiranira iyi filime kuri Youtube.



Muri iki gice cya 33 tubonamo Rulinda, Kadogo na Esiteri batongana n’umuntu wari uje kubishyuza. Tubonamo kandi Seburikoko agera iwe mu rugo yaguze inyama ndetse n’ifu yo kwarikamo umutsima wo kurisha izo nyama, Siperansiya yamukubita amaso agatangara, akavuga ko ari ubwa mbere SEBU akoze ikintu kikamushimisha mu buzima kuva bashakana. SEBU yavuze ko yabikoreye kwihesha icyubahiro nk’umugabo mu rugo rwe ndetse avuga ko azabikomeza.

Twasoza tubibutsa ko nyuma y’ubusabe bwa benshi basangaga iyi filime imara iminota mike ubu yamaze kongererwa igihe aho ubu isigaye imara iminota 30, igatambutswa inshuro 3 mu cyumweru aho ushobora kuyikurikiranira kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Mbere guhera Saa Kumi n'ebyiri n’igice z’umugoroba 6:30, ku wa Kane Saa kumi n'ebyiri na mirongo ine n’itanu 6:45 no kuwa Gatandatu Saa Sita z’amanywa 12:00. 

REBA HANO IGICE CYA 33 CYA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND