RFL
Kigali

SEBURIKOKO28: Nyiramana yanze gusuhuza nyirabukwe, Sebu agurisha umurima atabibwiye umugore we

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/04/2017 14:00
0


Igice gishya cya 28 cya filime y'uruhererekane Seburikoko yageze hanze kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mata 2017, mukaba mwagikurikirana kuri Youtube. Muri iki gice tubonamo Feredariko ajya gucyura umugore we Nyiramana, aho aba yajyanye na bamwe mu nshuti ze.



Feredariko na bagenzi be bamuherekeje gucyura umugore we, tubabona barimo kuganira iwabo wa nyiramana, Venansiya akabasangayo, yajya gusuhuza umukazana we nyiramana, akamwima intoki kubera ibyo yamukoreye dore ko yahukanye kubera Venansiya utari umwishimiye.

Muri iki gice cyageze hanze tubonamo kandi Siperansiya atungurwa no kujya guhinga mu murima we agasangamo umugabo witwa Mutemberezi uvuga ko yahawe ikiraka na Rulinda cyo guhinga uwo murimo. Siperansiya amubaza niba azi neza uwamwohereje muri uwo murima, undi akamubwira ko ari Rulinda kuko uwo murima ngo yawuguze na Sebu. Siperansiya tumubona ajya kurega Sebu mu buyobozi.

REBA HANO IGICE GISHYA CYA FILIME SEBURIKOKO

REBA HANO IBICE BYOSE BYA FILIME SEBURIKOKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND