RFL
Kigali

SEBURIKOKO26: Sebu yavumbuwe akubitwa iz’akabwana na Siperansiya, Esiteri ari mu ihurizo rikomeye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/03/2017 20:00
0


Bakunzi basomyi ba Inyarwanda.com turabamenyesha ko hasohotse igice gishya cya 26 cya Filime y’Uruhererekane mukunda muri benshi ari yo Seburikoko, mukaba mwagikurikirana ku rubuga rwa Youtube kuri Channel ya Inyarwanda Tv.



Muri iki gice gishya tubonamo Seburikoko abeshya umugore we Siperansiya ko yahuye n’amabandi ubwo yajya i Kigali akamwambura akagarukira mu nzira atageze ku mwana we Mutoni yari agiye gusura dore ko arembeye CHUK. Siperansiya agaragara ashavujwe cyane n’ibyabaye ku mugabo we, gusa nyuma aza kumufata arimo kwigamba ko yamubeshyaga.

Siperansiya ahita azabiranywa n’uburakari mu buryo bukomeye kugeza aho afata umwanzuro wo kuzirika umugabo we ku giti. Tubona Sebu akubitwa iz’akabwana ariko agatabarwa n’abaturage barimo n’umuyobozi w’umudugudu, bakabuza Siperansiya kwihanira kuko bitemewe n'amategeko ya Leta.

Ku rundi ruhande Esiteri tumubona ari ihurizo rikomeye nyuma y’aho umugabo we Rurinda amwemereye igishoro agacuruza ubushera ndetse akamwemerera kujya ajya gusenga rimwe mu cyumweru ariko na we akamenya ko agomba kumubyarira umuhungu kuko ngo amukeneye cyane. Esiteri yishimira ko agiye gucuruza ubushera ariko akibaza akicwa n'agahinda gakomeye nyuma yo gusabwa na Rurinda ko yamubyarira umuhungu.

Filime Seburikoko ikorwa na Afrifame Pictures ikaba ivuga ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage bo mu cyaro mu kwigisha abaturage uko umuntu ashobora kwiteza imbere. Ni filime ikunzwe n’umubare munini w’abanyarwanda ikaba itambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h:45’) no kuwa Gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h:00’).

REBA HANO IGICE CYA 26 CYA FILIME SEBURIKOKO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND