RFL
Kigali

SEBURIKOKO21: Rulinda yirukanye shishi itabona umushyitsi wasuye Esiteri, umukobwa wa Sebu akora impanuka

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/02/2017 11:25
0


Nkuko bisanzwe rimwe mu cyumweru Inyarwanda.com tubagezaho igice gishya cya Filime Seburikoko mukunda muri benshi. Kuri ubu tukaba tugiye kubagezaho igice cya 21 mu rwego rwo gukomeza kubagezaho ibyo bwadusabye cyane cyane abakunzi b’iyi filime baba hanze y’u Rwanda aho tuyibashyirira kuri Youtube.



Muri iki gice gishya cya 21 tubonamo Rurinda yirukana shishi itabona Marita umushyitsi wari wasuye Esiteri dore ko amaze igihe kinini arembejwe n’inkoni yakubiswe na Rulinda, kubw'ibyo akaba yari amaze igihe atajya gusenga ku rusengero.

Uyu mushyitsi witwa Marita akaba ari umwe mu baririmbana na Esiteri muri korali,bakaba barimo baganira ku cyakorwa kugira ngo sekibi satani ave mu rugo rwabo ruhoramo intonganya. Rulinda agisanga uyu mushyitsi mu rugo rwe yamusohoye shishi itabona nyuma yo gukeka ko barimo kugambana uko bamusahura umutungo we.

Muri iki gice kandi tubonamo Feredariko ari mu byishimo byinshi nyuma yo kubwirwa na nyina Venansiya ko yavuye ku izima akaba ashaka ko umukazana we agaruka mu rugo. Mu rugo rwa Seburikoko ho tubona bitameze neza kuko bahawe amakuru avuga ko umukobwa wabo Mutoni uba i Kigali yakoze impanuka akaba arembeye muri CHUK i Kigali.

REBA HANO 'SEBURIKOKO' IGICE CYA 21






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND