RFL
Kigali

Gratien Niyitegeka uhatanira umwanya w’umukinnyi wa sinema ukunzwe kurusha abandi mu Rwanda ni muntu ki?

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:27/05/2017 17:21
0


Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Seburikoko ni umwe mu bakinnyi 20 ba filime bahatanira igihembo cy’umukinnyi wakunzwe mu mwaka wa 2016. Muri iyi nkuru tubaka tugiye kubagezaho byinshi mutari muzi kuri uyu musore.



Amazina ye nyakuri ni Niyitegeka Gratien wamenyekanye cyane ku mazina nka Sekaganda, Ngiga, Sebu n'andi. Gratien nkuko abyivugira ni umuhungu w’ingaragu wavutse mu 1978 mu kwezi kwa 11 avukira mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru. Yatangiye gukora ibikorwa by’ubuhanzi mu gukina filime mu mwaka wa 2007 aho yatangiriye muri filime yitwa Zirara zishya, akina mu inshuti Friends kuri ubu akaba amaze imyaka igera muri itatu akina muri filime yuruhererekane ‘Seburikoko’ ica kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Gratien ukunda gufatwa nk'umusinzi muri filime akina burya mu buzima busanzwe ntafata agatama

Uretse mu mafilime kandi Gratien ni umwe mu bahanzi nyarwanda mu ngeri zitandukanye harimo kuririmba gukina amakinamico yo mu ruhame, gukina amakinamico ku maradio aho ubu ari umwe mu bakinnyi b’ikinamico Urunana ndetse akaba n’umwe mu bakinnyi b’imena mu itorero Indamutsa. Si ibyo gusa kuko afite n’umwihariko wo kuba umuhanga cyane mu gusabira abantu abageni, kuba umusangiza w'amagambo (Mc) mu makwe ndetse no kuvuga amazina y’inka, ubusizi n’ibindi.

Uyu musore arangwa no gukora byinshi bisetsa

Niyitegeka Gratien afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye no kwigisha ibinyabuzima n’ubumenyi bw’isi (Biology and Geography Education) yakuye muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi mu mwaka wa 2007.

Amafanga Gratien yinjiza ku kwezi

Uyu musore wahariye ubuhanzi umwanya we wose, yagiye akora umwuga w’uburezi mu bigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye, yakoze umwuga w’itangazamakuru mu kiganiro cy’igitaramo nyarwanda, ariko ibi byose yaje kubihagarika yiyegurira ubuhanzi aho kuri ubu ku mushahara we mbumbe mu gihe cy’ukwezu ushobora kugera hagati y'amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atandatu na Magana ane (600.000-400.000Frw).

Ese Gratien ateganya gushaka umugore ryari?

Niyitegeka Gratien wemeza ko impano y’ubuhanzi yaba yarakomotse kuri Se umubyara ni umwana wavutse mu bana 6. Inyarwanda.com, tumubajije mu bijyanye no kuba amaze kugira imyaka myinshi akiri ingaragu ahamya ko ntagihe kirarenga ahubwo ko igihe nikigera azashaka uzamubera umufasha.

Uyu musore mu bijyanye na Rwanda movie award asanga mu mwaka wa 2016 yarakoze kuburyo bugaragarira buri wese, aho yagize ati,”Kugaragara muri aba 20 si igitangaza kuko nakoze cyane ahubwo icyari kuba igitangaza niyo ntaza kuzamo ahubwo.” Naho intego ze asanga zidahambaye cyane ariko na none zihambaye aho yifuza gukomeza gukora byinshi kugira ngo akomeze guteza imbere impano ye y’ubuhanzi.

Gratien yagiye abona n'ibindi bikombe bitandukanye muri iri rushanwa


Kuri ubu Gratien arasaba abakunzi be ku mutora kugirango yegukane iki gihembo

Asoza asaba abakunzi be kumuba hafi bagakomeza kumutora aho ku mutora ari ukunyura ku rubuga rwa Inyarwanda.com ukandika rma.inyarwanda.com ugakanda imbere y’ifoto ye ahanditse Voting, naho kuri telefone ngendanwa ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika Gabo ugasiga akanya ukandika 1 ukohereza kuri 5000

Umva hano ku 'Isabukuru' umwe mu mivugo ya Gratien

Reba hano agace ka filime Seburikoko ikinwamo na Gratien







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND