RFL
Kigali

SEBURIKOKO: Sebu yatunguranye agaragaza ubuhanga buhanitse mu gucuranga gitari

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/07/2017 13:00
0


Bakunzi ba Filime ‘Seburikoko’, uyu munsi tubazaniye igice gishya cya 36 cy’iyi filime mukunda muri benshi. Muri iki gice tubonamo Seburikoko acuranga gitari mu buhanga buhanitse, ibintu benshi batari bamuziho.



Ubwo Seburikoko yari ahuye na Mutemberezi, yamusabye kumuha gitari afite nuko akamwereka uburyo ari intyoza mu gucuranga gitari.Mutemberezi yabanje kubyanga kuko yavugaga ko nta micurangire ya Sebu, gusa nyuma yaje kuyimuha atungurwa cyane no gusanga ari intyoza mu gucuranga gitari.

Mu kuyicuranga, SEBU, yaririmbye indirimbo irimo amagambo y’imitoma yateraga Siperansiya umugore we. Sebu yasabye Mutemberezi ko yamutiza gitari, akayijyana iwe mu rugo agatungura Siperansiya akamucurangira.

Muri iki gice tubonamo kandi Venansiya arakarira bikomeye umukazana we amuziza ko amusanganye na Rulinda barimo kuganira, akaba yahise yiyumvisha ko arimo guca inyuma umuhungu we Feredariko.

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 36 CYA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND