RFL
Kigali

Seburikoko na Sakabaka zongerewe mu zihatanira ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2016

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:17/03/2016 17:29
9


Nyuma y’uko hatangajwe filime n’abazikozemo bahatanira ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2016, ibyiciro 17 nibyo byari byashyizwe ahagaragara, none kuri ubu Ishusho Arts itegura ibi bihembo yatangaje ikindi kiciro cya 18 kikaba ari icya filime y’uruhererekane y’umwaka.



Filime z’uruhererekane 2, Seburikoko ndetse na Sakabaka zombi zatambutse kuri televiziyo y’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2015 nizo ziyongereye muri uru rutonde zikaba zihatanira igihembo cya filime y’uruhererekane nziza “Best TV Series” dore ko ari nazo zonyine zerekanwe mu Rwanda muri uwo mwaka ari nawo uhemberwa.

Ubwo yatangazaga iki kiciro, nyuma y’iminsi igera kuri 2 ibindi bitangajwe, Jackson yavuze ko cyabanje kugibwaho impaka niba cyahatanirwa muri uyu mwaka cyangwa cyavanwamo nk’uko hakozwe ivugururwa ry’ibyiciro hakagira byinshi bivanwamo ariko biza kurangira kirekewemo. Izi mpaka zikaba ngo zari zishingiye ku kuba filime z’uruhererekane mu Rwanda zitaratera imbere bityo ugasanga n’ubundi ari 2 zonyine zihari.

Jackson yagize ati, “Twari tukijya impaka z’uko dushobora kuba turetse guhemba icyo kicirokuko ubirebye neza usanga kitaratera imbere mu Rwanda, ariko twafashe umwanzuro wo kukirekeramo kugira ngo binakomeze gutera ingufu n’abandi bari gukora filime z’uruhererekane kuko umwaka utaha bigaragara ko zishobora kuzaba ari nyinshi kurushaho.”

Seburikoko

Kugeza ubu hari ibyiciro byinshi byagiye bikurwa muri Rwanda Movie Awards y’uyu mwaka, hakaba hasigaye ibyiciro 18 (n’iki cya TV Series kirimo). Avuga kuri iri vugurura n’uburyo ryari rigiye gutuma iki kiciro kivanwamo. Jackson yagize ati, “nk’uko wagiye tubivugaho na mbere, hari ibyiciro twagiye tuvanamo kuko Rwanda Movie Awards kugeza ubu ifite na series, ngira ngo umwaka ushize iki kiciro kikijyamo cyari kinafite Actor na Actress ba Series, ariko uyu mwaka ho twanze kubivangura turabavanga bose. Ariko ngira ngo kuko umwaka utaha bizanahinduka, kuko turateganya kubyagura ntibibe bikiri Rwanda Movie Awards gusa ahubwo tukinjizamo ikiciro cya filime za series noneho ku buryo bwa nyabwo bikaba Rwanda Movie and TV Awards. Tuzaba dufitemo ibyiciro byose birebana na series ukwazo, na filime ukwazo kuko ni ibintu 2 bitandukanye. Muri ibyo byiciro byose rero uko twongeye kubigarukaho, twasanze series zo twazirekeramo, ariko ibyo byiciro bindi birebana na series tukazabikora ubutaha.”

Sakabaka

Ubusanzwe mu mategeko agenga sinema n’itangwa ry’ibihembo akoreshwa ku rwego mpuzamahanga, filime ica kuri televiziyo ntabwo ibarwa nka filime isanzwe bikaba bituma mu gihe cy’itangwa ry’ibihembo filime zica kuri televiziyo ziba ziganjemo iz’uruhererekane zihembwa mu byiciro byazo bitandukanye n’ibya filime zisanzwe.

Ubu ibyiciro bihatanira igihembo cya Rwanda Movie Awards 2016 ni:

1. Filime ndende:

-Inzigo

-Ubuhemu

-Isi ntisakaye

-Bazirunge

-Ari nkawe

-Inkomoko y’ishyano

-Catherine

-Igikomere

-Ingurane y’ubusugi

-Urukiko

2. Filime ngufi:

-The Unknown Helper

-Running

-Assured Fall

-Ejo heza

-Agaciro

-Package

-Bad Choice

3. Filime mbarankuru (documentaire):

-Izingiro ry’amahano

-Turwanye ibiyobyabwenge

18. Filime y'uruhererekane nziza (Best TV Series)*

-Seburikoko

-Sakabaka

4. Filime ifite inkuru nziza:

-Ari nkawe

-Ubuhemu

-Urukiko

-Igikomere

-Ingoyi

5. Best Actor:

-Rukundo Arnold Shaffy (Ingoyi)

-Ndayizeye Emmanuel (Igikomere)

-Damour Selemani (Urukiko)

-Bizimana Vital (Ubuhemu)

-Niyitegeka Gratien (Seburikoko)

6. Best Actress:

-Mutoni Assia (Ingoyi)

-Denise Gakire (inkomoko y’ishyano)

-Umurinzi Marie Louise (Igikomere)

-Mukasekuru Fabiola (Urukiko)

-Uwamahoro Antoinette (Seburikoko)

7. Best Supporting Actor:

-Mugisha James (Inkomoko y’ishyano)

-Kayumba Vianney (Urukiko)

-Ntakirutimana Ibrahim (Ari nkawe)

-Ndahiro Salim (Igikomere)

-Irunga Longin (Catherine)

8. Best supporting Actress:

-Nadege Uwamwezi (Bazirunge)

-Mutoni Assia (Igikomere)

-Mukasekuru Fabiola (Inkomoko y’ishyano)

-Nadine Mugwaneza (Ubuhemu)

-Niyonsenga Keza Amina (Urukiko)

9. Best Director:

-Mazimpaka Jones kennedy (Seburikoko)

-Rukundo Sadi Contrat (Ari nkawe)

-Dusabe Busine Israel (Inkomoko y’ishyano)

-Habiyakare Muniru (Catherine)

-Hitimana Emmanuel (Igikomere)

10. Best Soundman:

-Sengabo Ally Tresor (Seburikoko)

-Nshimyumuremyi Pascal (Igikomere)

-Satelite Lights Films (Urukiko)

-Eternal Life (Ingurane y’ubusugi)

-Soda Martin (Bazirunge)

11. Best Actor in Action:

-Devota Benegusenga (Catherine)

-Nzabonimana Elie (Package)

-Kalinda Isaie (Isi ntisakaye)

-Nadege Uwamwezi (Catherine)

-Bagorora Pascal (Unknown Helper)

12. Best Editor:

-Gideon Leeves (Igikomere)

-Samples Studios (Seburikoko)

-Murego Yusuf (Ari nkawe)

-Louis Udahemuka (Sakabaka)

13. Best Cinematographer:

-Habarurema Mustafa (Seburikoko)

-Nuru Musemakweli (Ari nkawe)

-Norbert Rurangwa (Bazirunge)

-Gideon Leeves (Catherine)

-Valens Habumugisha (Sakabaka)

14. Lighting:

-Jean Luc Nsengiyumva (Sakabaka)

-Sengabo Ally Tresor (Seburikoko)

-Rebero Films (Ari nkawe)

-Soda Martin (Ubuhemu)

-Eternal Life (Ingurane y’ubusugi)

15. Best Child Actor:

-Ingabire Esther (Bazirunge)

-Solange Uwizeye (Igikomere)

-Benis Ahadi (Caherine)

Umuhango wo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2016 uzaba kuwa 6 tariki 26 Werurwe, kuri Kigali Serena Hotel. Icyumweru kimwe mbere y’uko ibihembo bitangwa, guhera tariki 20, hazaba icyumweru cyahariwe sinema gisanzwe kizwi nka Rwanda Movie Week kikazatangira abahatanira ibihembo basura akarere ka Rubavu na Musanze.

Kugeza ubu amatora y'abahatanira ibihembo by'umukinnyi ukunzwe aracyakomeje, bikaba biteganyijwe ko azarangira tariki 25 Werurwe mu gihe bukeye bwaho tariki 26 aribwo ibi bihembo bizatangwa. Gutora kuri internet ujya ku rubuga rwa www.rma.inyarwanda.com maze ugakanda ahanditse VOTE imbere y’izina ry’uwo ushyigikiye. Kuri SMS ujya ahandikirwa ubutumwa muri telefoni yawe, ukandika ijambo GABO cyangwa GORE bitewe n’ikiciro uwo ushaka gushyigikira aherereyemo, ugasiga akanya ukandika numero imuranga maze ukohereza ku 5000, umurongo wa telefoni wose ukoresha mu Rwanda.

Amanota yo kuri interineti ari nayo afite agaciro gato, afite agaciro ka 20% by’amajwi yose, ayo kuri telefoni akagira 35% mu gihe amajwi azabarurwa hashingiwe ku buryo umukinnyi yishimiwe n’abaturage mu gihe abakinnyi bazaba babasuye akaba ariyo afite agaciro kanini kangana na 45%, mu gihe abazatsinda muri ibi byiciro 15 byatangajwe haruguru bazatorwa n'akanama nkemurampaka kagizwe ibanga kugeza ubu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yven8 years ago
    Mbega byiza nukuri yari byambabaje kubona seburikoko itarimo
  • Fierte8 years ago
    Seburikoko ni fierte ahantu hose ..irarenze kabisa
  • Jackson8 years ago
    Seburikoko itabaye filime yumwaka se ahubwo ubwo muzayigira iyihe.Iyi filime iranshimisha,irimo ubutumwa kandi mubyukuri itwereka ubuzima bw'abanyarwanda muri Rusange.Niyo filime nyarwanda yonyine nabashije kureba ubundi mbere nabonaga ntazi uko bimeze ibya gilime nyarwanda
  • Jackson8 years ago
    Seburikoko itabaye filime yumwaka se ahubwo ubwo muzayigira iyihe.Iyi filime iranshimisha,irimo ubutumwa kandi mubyukuri itwereka ubuzima bw'abanyarwanda muri Rusange.Niyo filime nyarwanda yonyine nabashije kureba ubundi mbere nabonaga ntazi uko bimeze ibya gilime nyarwanda
  • Anny8 years ago
    Seburikoko na Kadogo ndabemera
  • Melisa8 years ago
    Seburikoko izabiyambere nibintu byigaragaza exactly. Hahahaaaaa.....siperansiya weee
  • ziz8 years ago
    Seburikoko ndayiha amahirwe kuko ifite byinshi yigisha kubijyanye n'umuco nyarwanda uziko itakiducika samedi kuri TVR noneho ntegereje kureba SEBU n'umukwe we!
  • gahi8 years ago
    Uzatinye ikintu umwana yakunze kiba cyahawe agaciro , iyo seburikoko irimo ntawuvuga .
  • Iragena 8 years ago
    Seburikoko niyo ya mbere





Inyarwanda BACKGROUND