RFL
Kigali

SEBURIKOKO E65:Kibonke ashobora kuba yitabye Imana, Kadogo mu nzira zo kwirukanwa kwa Sebu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/05/2018 11:58
0


Bakunzi ba filime y'uruhererekane ya Seburikoko, inkuru nziza tubazaniye ni uko igice gishya cya 65 cy'iyi filime cyageze hanze. Muri iki gice tubonamo Kibonke agwa mu nzira avuye kwishyuza Esiteri, bamwe bavuga ko yishwe n'inzoga abandi bakavuga ko bamuroze.



Muri iki gice tubonamo kandi Seburikoko afata umwanzuro wo kwirukana Kadogo akamuvira mu rugo rwe igihe cyose atisubiyeho ngo ajye abyuka kare akore imirimo yo mu rugo ndetse anamufashe indi mirimo y'ubucuruzi. Ni mu gihe Siperansiya akomeje kwijyana mu murima, umugabo we Sebu agasigara mu rugo mu bucuruzi.

Esiteri agaragara aganira na Mukamana akamubaza amakuru yumvise y'uko Kibonke yitabye Imana, Mukamana akamubwira ko ubuzima bwa Kibonke buri mu marembera, gusa ngo uwamuroze ntabwo aramenyekana. Esiteri ahita yiruhutsa umutima kubwo kwishimira iyo nkuru. Ku rundi ruhande Rulinda aracyarembeye mu bitaro, bivugwa ko yarozwe n'umugore we.

REBA HANO IGICE CYA 65 CYA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND