RFL
Kigali

SEBURIKOKO E58: Sebu na Kadogo bari kubyinira ku rukoma kuko Rulinda arembeye mu bitaro, Esiteri ari mu mazi abira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/02/2018 12:18
1


Duherukana mu gice cy'ubushize Rulinda ari muri koma mu bitaro aho muri Gatoto inkuru yari yabaye kimomo ko yarozwe n'inshoreke ze, abandi bakavuga Esiteri. Mu gice gishya cya 58 cyageze hanze, tubonamo Seburikoko na Kadogo bishimiye cyane kuba Rulinda arembeye mu bitaro.



Muri iki gice gishya tubonamo kandi Esiteri umugore wa Rulinda ari mu ihurizo rikomeye nyuma y'aho Kibonge amusanze iwe mu rugo arimo yivugisha ibyo abaturage ba Gatoto barimo kumushinja ko ari we waroze Rulinda, agakomeza yivugisha ko kuroga Rulinda abantu badakwiriye kubyivangamo na cyane ko ari umugabo we.

Kibonke abwira Esiteri ko kugira ngo amubikire ibanga, agomba kumuha ibihumbi 100, yayamwima akamushyira hanze. Esiteri tumubona ari mu ihurizo rikomeye dore ko yabwiye Kibonke ko ayo mafaranga atayabona ahubwo ko yamubonera ibihumbi 50. Kibonke yanga gufata ibihumbi 50 ndetse agahuta yigendera, bivuze ko agiye gushyira hanze ubuhemu bwa Esiteri.

Ku rundi ruhande, Sebu agaragara avuga ko agiye gushinga akabari mu mafaranga yasigiwe na Mutoni, bityo akigarurira abakiriya bose bajyaga kwa Rulinda na cyane ko akabari ke bagasahuye ku  munsi yafatiweho n'uburwayi akajyanwa mu bitaro, gusa Siperansiya na Sebu bari kubyumva kimwe ku byo gushinga akabari.

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 58 CYA FILIME Y'URUHEREREKANE YA SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Baziruge





Inyarwanda BACKGROUND