RFL
Kigali

SEBURIKOKO E53: Feredariko ari gushakishwa azira kurya amafaranga ya Leta, Siperansiya ashengurwa n'agahinda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/12/2017 16:07
0


Igice gishya cya 53 cya filime y'uruhererekane ya Seburikoko cyamaze kugera hanze. Muri iki gice tubonamo Nyiramana na nyirabukwe Venasiya bashwana bikomeye nyuma yo kumva amakuru yuko Feredariko ashakishwa azira kunya amafaranga y'inyubako y'akagari.



Nsanzintwari Feredariko umaze igihe ataba mu rugo rwe, kuri ubu ari gushakishwa n'inzego zishinzwe iperereza aho akurikiranyweho kurya amafaranga y'inyubako y'akagari. Umugore we, Nyiramana Christine yahamagawe kuri terefone n'inzego zishinzwe iperereza, agira ubwoba bwinshi na cyane ko uwamuhamagaye yatahuye ko ashobora kuba azi aho umugabo we aherereye nubwo yimanye amakuru.

REBA HANO IGICE CYA 53 CYA FILIME SEBURIKOKO

Siperansiya agaragara muri iki gice yashenguwe n'agahinda kenshi nyuma yo kwibuka uburyo Sebu yanze kwita ku mwana wabo Mutoni bigatuma ajya i Kigali gukora akazi ko mu rugo, none ubu Sebu akaba yirirwa afuhira Mutoni aca abasore bose kugera iwe ndetse akagaragariza Mutoni ko ari umukobwa mwiza cyane akunda. Kuba ataramwitayeho cyera akiri muto ndetse yanakora impanuka ntibamusure, kuri ubu aho Mutoni amariye gukura akaba ari bwo Sebu yibutse kumwitaho, byatumye Siperansiya asuka amarira menshi kubera agahinda kamushenguye umutima.

REBA HANO IGICE CYA 53 CYA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND