RFL
Kigali

SEBURIKOKO E59: Sebu agiye gushinga akabari, Kibonge yahawe ruswa na Esiteri ngo atazamuvamo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/03/2018 11:16
0


Muri filime y'uruhererekane ya Seburikoko duherukana Rulinda arembeye mu bitaro aho umugore we Esiteri yari ari mu bibazo bikomeye dore ko hari hatahuwe ko ariwe waroze Rulinda. Kuri ubu Esiteri yahaye Kibonke ruswa kugira ngo akomeze amubikire ibanga.



Mu gice gishya cya 59 cya filime y'uruhererekane ya Seburikoko, tubonamo Seburikoko uzwi cyane nka Sebu avuga uburyo agiye gushinga akabari akaba yaragahaye izina rya Chez Sebu. Tubonamo kandi Esiteri yihererana Kibonke akamuha ruswa y'ibihumbi 50 kugira ngo amubikire ibanga ntazagire uwo abwira ko ariwe waroze Rulinda.

Kibonge afata ayo mafaranga ibihumbi 50, gusa akabwira Esiteri ko kugira ngo amubikire ibanga, agomba kumuha ibihumbi 100, bivuze ko nyuma azamwongera andi ibihumbi 50, mu gihe Esiteri yaramuka atabikoze, ngo Kibonke azahita amena ibanga. Twabibutsa ko Rulinda akiri mu bitaro aho yajyanywe igitaraganya nyuma yo gufatwa mu buryo butunguranye, Gusa Esiteri yigambye ko ariwe wamuroze. 

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 59 CYA FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND