RFL
Kigali

SEBURIKOKO E52: Venasiya n'umukazana we babikiwe inkuru mbi ya Feredariko, Rulinda yiyama Mukamana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/11/2017 16:44
1


Nyuma ya benshi bari bafite amatsiko y'igice gishya cya 52 cya filime y'uruhererekane ya Seburikoko, kuri inkuru nziza tubazaniye ni uko iki gice cyamaze kugera hanze.



Muri iki gice cya 52 cya filime ya Seburikoko tubonamo Venasiya ajya gusura umukazana we Nyiramana bakaganira mu mutuzo mu gihe ubushize batonganye bikomeye ndetse bakarwana bagakizwa na Rulinda. Venasiya na Nyiramana tubabona barimo kuganira, Nyiramana akaza guhamagarwa kuri terefone na nimero itagaragara akabanza kwanga kuyitaba kuko Venasiya yamubwiye ko akenshi izo nimero zitagaragara ziba ari iz'ikuzimu.

Umuntu wabahaye ayo makuru yabwiye Nyiramana kuri terefone amakuru atari meza ya Feradariko umaze igihe arwaye, Nyiramana na nyirabukwe Vesansiya buri umwe yahise akuka umutima ndetse ukurikije uburyo Nyiramana yikanze birashoboka ko Feredariko yaba yitabye Imana. Muri iki gice kandi tubonamo Rulinda yiyama Mukamana wamugaragarije urukundo rudasanzwe amufitiye, gusa asanga Rulinda yifitiye ibindi bibazo amwamaganira kure. Seburikoko we tumubona ari mu ihurizo ry'aho yakura matora umukobwa we Mutoni azajya araraho. 

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 52 CYA SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bona6 years ago
    Ko mbona ibice byantu bitari regulier. Icya 52 gisubiyemo nyuma y'ibyumweru bibiri byose!!!





Inyarwanda BACKGROUND