RFL
Kigali

SEBURIKOKO 47: Kadogo yasezeranije Sebu kumuha isambu nawe akamushyingira Mutoni

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/10/2017 19:21
0


Igice gishya cya 47 cya Filime y’uruhererekane ya Seburikoko cyamaze kugera hanze. Muri iki gice tubonamo Kadogo asezeranya Sebu kumuha isambu nawe akamushyingira umukobwa we Mutoni uba i Kigali.



Sebu agaragara avuga ko agiye gufasha Kadogo mu rubanza ari kuregamo Rulinda ashinja kuba yihishe inyuma y'urupfu rw'umubyeyi we ndetse bakaba ari nabo ngo bishe nyina wabo wa Kadogo. Kadogo yavuze ko natsinda urubanza, azafata kimwe cya kabiri cy’isambu azaba yatsindiye, akagiha Sebu, ubundi na we akamuha Mutoni. Sebu yari yabanje kuvuga ko adashobora gushyingira Kadogo, gusa yumvise ko azamuha isambu, ahita yemera ntakuzuyaza. 

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 47 CYA FILIME SEBURIKOKO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND