Duherukana Siperansiya yamaze kuvumbura umujura wamuzengereje. Ese nyuma yo kubonana na Sebu byaje kumugendekera gute? Kadogo wari wacucuwe na Rukara akanakubitwa, aho yari yaguye yahavuye ate? Ibi byose ni byo muhishiwe muri aka gace ka 18 ka filime Seburikoko kageze hanze.
Afrifame Pictures yabasezeranyije kujya ibagezaho agace ka filime y’uruhererekane Seburikoko buri Cyumweru. Ubu rero ushobora gukurikirana agace ka 18 k’iyi filime kagaragaramo umugabo Sebu ukomeje kujujubya Siperansiya ndetse na Rurinda ukomeje kumushuka.
Twabibutsa ko Seburikoko ari filime y’uruhererekane ikunzwe cyane ikaba ikorwa na Afrifame Pictures igaca kuri Televiziyo y’u Rwanda ( RTV). Benshi mu banyarwanda, cyane ababa hanze y'u Rwanda (Diaspora) batabasha gukurikirana iyi filime bagiye basaba ko yajya ishyirwa no ku rubuga rwa YouTube kugirango na bo babashe kuyireba.
Nyuma y'ubwo busabe bw'abakunzi bayo, ubu buri cyumweru agace kamwe k' iyi filime gashyirwa kuri YouTube kuri Chammel ya INYARWANDATV. Kugeza ubu hakaba hamaze kujyaho uduce 18.
Ababassha kureba Televiziyo y’u Rwanda,twabibutsako iyi filme inyuraho buri wa Mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h45’) no kuwa Gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h00’).
Reba hano agace ka 18 ka Filime Seburikoko
TANGA IGITECYEREZO