RFL
Kigali

Amakosa ya SEBU arakabije none Siperansiya yarubiye - Reba agace ka 18 ka filime SEBURIKOKO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:12/01/2017 0:15
1


Duherukana Siperansiya yamaze kuvumbura umujura wamuzengereje. Ese nyuma yo kubonana na Sebu byaje kumugendekera gute? Kadogo wari wacucuwe na Rukara akanakubitwa, aho yari yaguye yahavuye ate? Ibi byose ni byo muhishiwe muri aka gace ka 18 ka filime Seburikoko kageze hanze.



Afrifame Pictures yabasezeranyije kujya ibagezaho agace ka filime y’uruhererekane Seburikoko buri  Cyumweru. Ubu rero ushobora gukurikirana agace ka 18 k’iyi filime kagaragaramo umugabo Sebu ukomeje kujujubya Siperansiya ndetse na  Rurinda ukomeje kumushuka. 

Twabibutsa ko Seburikoko ari  filime  y’uruhererekane ikunzwe cyane ikaba ikorwa na Afrifame Pictures igaca kuri Televiziyo y’u Rwanda ( RTV). Benshi mu banyarwanda, cyane ababa hanze y'u Rwanda (Diaspora) batabasha gukurikirana iyi filime bagiye basaba ko yajya ishyirwa no ku rubuga rwa YouTube kugirango na bo babashe kuyireba.

Nyuma y'ubwo busabe bw'abakunzi bayo, ubu  buri cyumweru agace kamwe k' iyi filime gashyirwa kuri YouTube kuri Chammel ya INYARWANDATV. Kugeza ubu hakaba hamaze kujyaho uduce  18.

Ababassha kureba  Televiziyo y’u Rwanda,twabibutsako iyi filme inyuraho  buri wa Mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h45’) no kuwa Gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h00’).

Reba hano agace ka 18 ka Filime Seburikoko







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sebu7 years ago
    keep it up. muduhe nutundi twinshi





Inyarwanda BACKGROUND