RFL
Kigali

Inzozi zabaye impamo, filime Seburikoko imaze imyaka 3 inyura kuri Televiziyo Rwanda, reba agace gashya ka 61

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/03/2018 17:10
0


Tariki 19 Werurwe 2018 ni bwo filime y'uruhererekane ya Seburikoko yujuje imyaka itatu inyura kuri Televiziyo Rwanda (RTV). Kuri ubu Afrifame iri mu byishimo bikomeye kuko inzozi bari bafite mu myaka itatu ishize kuri ubu zamaze kuba impamo.



Mu myaka itatu ishize agace ka mbere ka Filime Seburikoko kanyuze kuri Televiziyo Rwanda ni ukuvuga tariki 19 Werurwe 2015.Kuri uyu wa Mbere tariki 19 Werurwe 2018 agace gashya ka filime Seburikoko gatahiwe kwerekanwa kuri Televiziyo Rwanda ni aka 269. 

Ubuyobozi bwa Afrifame bwatangaje ko kuba hashize imyaka itatu iyi filime Seburikoko yerekanwa kuri Televiziyo Rwanda ndetse igikunzwe cyane n'abakunzi ba filime nyarwanda, ari ibintu byo kwishimirwa cyane. Bakomeje batangaza ko ari inzozi bari bafite mu myaka itatu ishize. Kuba inzozi zabo zarabaye impamo, ni ibintu byabakoze cyane ku mutima.

Afrifame yatangaje ko ibindi bice bishya bikurikira igice cya 269 biri imbere.  Twabibutsa kanndi ko mu rwego rwo gusubiza icyifuzo cy'abasomyi bacu bifuza ko iyi filime twajya tuyibashyirira kuri Youtube kuri Channel ya Inyarwanda Tv, iyi gahunda irakomeje. Agace gashya gatahiwe ni aka 61, kakaba kagiye hanze kuri uyu wa Mbere. Muri iki gice tubonamo Esiteri ajya gusura umugabo kwa muganga aho amugemuriye uburozi.

REBA HANO IGICE GISHYA CYA 61 CYA FILIME SEBURIKOKO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND