Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere, Lindsay Lohan usanzwe uzwi mu mafilime atandukanye yashwanye n’umukunzi we ndetse wanamaze kumwambika impeta amusaba ko babana, asakuza cyane avuga ko uyu musore witwa Egor w’umurusiya yaba yagerageje kumwica amunize.
Nyuma y’ibi umubyeyi wa Lindsay Lohan Michael Lohan yandikiye Egor ubutumwa bwo kumwihaniza no kumuha gasopo ku mukobwa we aho yagize ati “uratoteza umukobwa wanjye, numukoraho cyangwa hakagira ikindi aba ntaho uzabona unyihisha wa ngunzu we”
Lindsay Lohan
Uyu mubyeyi wakomeje kugaragaza uburakari bwinshi yagaragaje ko atishimiye ibyo uyu musore yakoreye umukobwa we ndetse bikiyongeraho ko yamuhohoteye mu nzu ye. Uyu musore yari amaze iminsi aba mu nzu ya Lindsay Lohan ihagaze amafaranga arenga miliyoni 4 z’amadolari, ibi bikimara kuba polisi yarahuruye kubera urusaku rwa Lohan watabazaga, kugeza ubu uyu mousore akaba yarahise asezererwa muri iyi nzu yabanagamo n’umukunzi we.
Lindsay Lohan n'umukunzi we Egor Tarabasov
Amakuru menshi yahise atangira gucicikana mu bitangazamakuru byinshi gusa Lindsay Lohan yakoresheje urukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko byamubabaje kuba byarabaye birebire muri rubanda kandi atari ikibazo kireba abantu ahubwo ari icye n’umukunzi we, yifuza ko amakuru yerekeranye n’iki kibazo yose yahagarara hanyuma agakemura ibibazo bye n’umukunzi we nta wundi ubyivanzemo, aho anavuga ko hari ibindi bintu byinshi byagakwiye kwitabwaho ku isi kurusha kwita ku buzima bwe bwite.
Lindsay Lohan yatangiye gukina filime akiri muto. aha ni muri The Parent Trap
Lindsay Lohan afite imyaka 30, yatangiye kugina filime akiri umwana, mu zo yakinnye zamenyekanye cyane ni nka The Parent Trap, Machete, I know Who Killed Me, Mean Girls n’izindi. N’ubwo byagenze bityo, kugeza ubu Lindsay Lohan ntiyari yakuramo impeta Egor yamwambitse.
Source: TMZ
TANGA IGITECYEREZO