RFL
Kigali

Scarlett Johansson ni we mukinnyi wa filime winjije amafaranga menshi muri 2016

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/12/2016 11:07
0


Filime yakinnyemo, Captain America: Civil War na Hail, Caesar! Zabashije kwinjiza miliyari 1.2 z’amadolari muri aya mezi 12 ashize, si ayagiye mu mufuka wa Scarlett ariko bimugira umukinnyi wa filime winjirije filime akinamo amafaranga menshi kurusha abandi.



Akurikirwa na Chris Evans na Robert Downey Jr, buri wese muri bo yinjije miliyari 1.15 y’amadolari. Mu mwaka ushize, uyu mwanya Scarlett afite wari wegukanywe na Chris Pratt naho muri 2014 yari Jennifer Lawrence, uru rutonde rukorwa buri mwaka na Forbes ibifashijwemo n’urubuga rukurikirana ibya filime umunsi ku wundi rwa Box Office Mojo.

Scarlett muri Captain America

Kuri uru rutonde kandi muri 5 ba mbere harimo abandi bagore 2 ari bo  Margot Robbie wakinnye muri Suicide Squad, imaze kwinjiza miliyoni 746 z’amadolari. Hari kandi Amy Adams wakinnye muri filime isohotse vuba yitwa Arrival, yakinnye kandi no muri Batman v Superman: Dawn of Justice aho akinamo yitwa Lois Lane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND