Filimi Infinity War yatumye Scarlett Johansson azamuka ayobora abagore bakina filime i Hollywood bahembwa menshi kurusha abandi mu mwaka wa 2018.
Scarlett Johansson uzwi muri filime zamenyekanye nka Infinity war, Lucy, Iron Man 2 n’izindi, ayoboye uru rutonde rw’abagore bahembwa menshi kurusha abandi i Hollywood n’umushahara w’akayabo ka miliyoni 40.5 z’amadolari y’Amerika. Aciye kuri Emma Stone wari uyoboye uru rutonde umwaka ushize n’umutungo wa miliyoni 26 z’amadolari y’Amerika.
Angelina Jolie wamenyekanye muri filime nka Salt, Maleficent I n'izindi zitandukanye
Scarlett Johansson akurikiwe na Angelina Jolie wahembwe miliyoni 28 z’amadolari y’Amerika muri uyu mwaka biturutse cyane ku masezerano yo gukina filime Maleficent II, yatangiye gukorwa muri Nyakanga uyu mwaka. Biteganijwe ko izajya hanze mu mwaka wa 2020.
Jennifer Anniston umukinnyikazi wa filime winjirijwe cyane no kwamamaza muri 2018
Jennifer Aniston uri ku mwanya wa 3 kuri uru rutonde, we yahembwe umushahara wa miliyoni 19.5 muri uyu mwaka wa 2018. Icyakora we ntiyaturutse mu gikina filime gusa ahubwo yinjirijwe cyane n’amasezerano yo kwamamazanya na sosiyete zitandukanye nka Emirates, SmartWater na Aveeno.
Bitunguranye, Emma Stone wari uyoboye uru rutonde ntiyarugaragayeho. Siwe wenyine ariko kuko na Charlize Theron na Emma Watson nabo uyu mwaka utababereye mwiza mu buryo bw’imihemberwe.
Emma Stone utarahiriwe n'umushahara mwinshi muri 2018
Urutonde rw’abagore 10 bahembwe neza kurusha abandi i Hollywood
1. Scarlett Johansson $40.5m
2. Angelina Jolie $28m
3. Jennifer Aniston $19.5m
4. Jennifer Lawrence $18m
5. Reese Witherspoon $16.5m
6. Mila Kunis $16m
7. Julia Roberts $13m
8. Cate Blanchett $12.5m
9. Melissa McCarthy $12m
10. Gal Gadot $10m
The guardian.com
TANGA IGITECYEREZO