RFL
Kigali

Scarlet Johanson na Chadwick Boseman, ibyamamare i Hollywood batanze ubuhamya ku byabagoye batangira Sinema

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:4/10/2018 9:02
0


Ibyamamare muri Sinema muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Scarlet Johanson na Chadwick baganiriye n’urubyiruko rw’Amerika barwereka ko rukwiriye kwitinyuka rukagera ku nzozi zarwo.



Scarlet Johanson uhabwa akabyiniriro k’umupfakazi wirabura mwamenyeye muri filime zitandukanye nka Capitain America yifashishije ubuhamya bwe, yatinyuye urubyiruko agira ati”Ku nshuro ya mbere imbere ya camera nari mfite ubwoba bwinshi ku buryo nakoze nabi ibyo bari bansabye gukora byose”. Scarlet Johanson ahera aha asaba urubyiruko kudasubizwa inyuma n’inzitizi ruhuye nazo mu rugendo rugana ku nzozi zarwo.

Ku rundi ruhande Chadwick Boseman, mwamenye nk’umwami muri filime Black Panther yagize ati”Ku nshuro ya mbere sinari nzi aho gushyira n’ingingo z’umubiri wanjye”. Chadwick Boseman, ahera aha asaba urubyiruko kwiremamo icyizere ntibacibwe intege n’ibitagenda neza mu rugendo rugana ku nzozi zabo.

Ibi byamamare muri sinema y’Amerika byatanze izi mpanuro mu bukangurambaga bukangurira urubyiruko kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu n’Inteko Ishingamategeko ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa 11 muri uyu mwaka wa 2018.

Src: Yahoo.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND