RFL
Kigali

Sarah uzwi nka Umutoni muri Seburikoko yamaze kwemeza umusore yagabiye umutima we

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:1/11/2016 15:14
4


Umuganwa sarah ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda wamenyekanye cyane nk’umukobwa w’umukirisitu kubera filime yagiye akina za gikirisitu, nyuma yo kubona umusore akamwishimira asanga ntawundi wamusimbura.



Umuganwa Sarah ni umukinnyi wa filime nyarwanda wamenyekanye cyane nyuma yo gukina muri filime nka Ndi umukurisitu yakinnyemo yitwa Celine arinaho yaherewe igihembo cy’umukinnyi w’mwiza muri filime za gikirisitu, uretse iyi filime yanakinnye muri filime Akataramagara, Wabikoreye iki n’izindi. kuri ubu, uyu mukinnyi urimo gukina muri filime y’uruhererekane Seburikoko akinamo ari umukobwa wa Sebu na Siperansiya aho aba yitwa Umutoniwase.

 

Sarah uzwi nka Umutoni muri Seburikoko

Uyu mukinnyi urimo kugaragaza umubyibuho udasanzwe, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.Com yatangarije abakunzi be aho umubyibuho afite muri iyi minsi arimo kuwukura. Sarah nta gushidikanya yatangarije umunyamakuru ko ubu arimo kwitabwaho n’umusore yahariye umutima we, ari nayo mpamvu asanga ntawamusimbura. Aha yagize ati, ” Urumva mu gihe cyose umuntu afite amahoro nta cyamubuza kugira ubuzima bwiza arinayo mpamvu ubu ntuje kandi nishimiye uwo turimo gukundana, kuko anyitaho nanjye nkarushaho kuryoherwa n’ubuzima ndimo. Kugeza ubu sinzi  uko nabisobanura gusa ijambo namubwira nuko numva nta wamusimbura.”

Uyu niwe musore Sarah yamaze kwegurira umutima we

Sarah wemeza akanagaragaza ibyishimo afite kubera uyu musore ni umwe mu bakobwa bake bazwi, utagerageje guhisha umukunzi we nk’uko abandi basanzwe babigenza.

Naho kuri filime y’uruhererekane Seburikoko arimo kugaragaramo asanga ari filime yahinduye byinshi mu buzima bwe bitewe nuko ari filime imunyura kubera umuryango yiberamo w’abakinnyi bayo ndetse no kuba ari filime yerekanwa binyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda nabyo asanga ari ishema , kuba akurikiranwa n’abakunzi ba filime benshi kandi kuburyo bworoshye.

Uyu mukobwa asoza yemezako intego ye ari ugukora cyane ndetse akaba yanabasha kugera ku rwego yifuza kugeraho no kugezaho umuryango we muri rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aliah7 years ago
    Uhh, ibijya gushya birashyuha.... urashyushye cyane ushatse wagabanya ntaheza hisi nabagabo bubu! Bitangaze ejobundi uzaburira tu
  • pauline mushimiyimana 7 years ago
    birashimishije pe coulage vraiment
  • Mimi7 years ago
    Oya Aliah we wimutega iminsi ibyawe niba bitarakunze ntiwaheraho ngo nawe uvuge ko batazarambana. Reka baryoherwe n'urukundo
  • honorathe mukashema7 years ago
    seburikoko nice film nange nkaba nifuza kuba umukinnyi so ubufasha.





Inyarwanda BACKGROUND