RFL
Kigali

Rwasa ushaka gukora Filime 'What goes around' ya Miliyoni 800 yaba igeze he ?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/09/2016 15:33
8


Nsanzamahoro Dennis (Rwasa) ni umwe mu bakinnyi ba Filime nyarwanda wamenyekanye cyane muri filime zitandukanye haba mu zikorwa n’abanyarwanda ndetse no mu zagiye zikorwa n’abanyamahanga. Hashize igihe atangarije abanyarwanda ko ari mu mishinga yo gukora filime izagaragaramo abakinnyi bakomeye ba filime bo muri Afurika ikazatwara miliyoni 800.



Rwasa wamenyekanye kuri iri zina kubera Filime yakinnyemo yitwa Rwasa, ari nawe wagaragaye muri iyi filime nk’umukinnyi wayo wimena, uyu mugabo hashize igihe atangarije abanyarwanda ko agiye gukora filime yitwa 'What goes around' izaba ikubiyemo abakinnyi bakomeye bo muri Afurika yose ahamya ko izatwara amafanga y'u Rwanda Miliyoni zisaga 800 (800.000.000Frw). 

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yemeje ko iyi filime itaheze ahubwo kubera ubushobozi bwinshi, isaba kwitonderwa bihagije no gushaka amafaranga yo kuyikora. Yakomeje avuga ko bitoroshye gukora filime nk'iyo kuko ari ibintu bikomeye, gusa ngo uko bimeze kose iyo filime azayikora kabone nubwo amaze umwaka n'igice ayitegura. Yagize ati:

Hari Filime maze igihe kingana n’umwaka n’igice ndimo ntegura ni filime yitwa What goes around Filime ihuza abakinnyi bose bo muri Afurika,  ariko ni ibintu bigoranye cyane ni ibintu bikomeye kuko gukora filime nk'iyo ngiyo ni ibintu bisaba ingufu nyinshi,  ni ibintu bisaba ubwitonzi nkuko mubizi, iyo ushaka kugira ngo ukore project (umushinga) nini, bitwara umwanya munini mu kuyitegura. N’abantu benshi bari batangiye kubyibazaho bambaza ese ya filime wavuze irihe bite?

Nsanzamahoro Denis (Rwasa) uteganya gukora filime ya miliyoni 800 z'amafaranga y'u Rwanda

Rwasa yaboneyeho umwanya wo gusubiza abamubaza ibyo bibazo, ababwira ko iyi Filime ifite igishoro kinini  bisaba kuyitegura neza bishobora no kumara imyaka itatu akiyitegura. Yemezako kuri ubu muri Miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda bakeneye cyangwa Miliyoni imwe y’amadorari bateganya gukoresha iyi filime, amaze kubona agera kuri kimwe cya gatatu cyayo bahawe na Azamu. Akaba yemeza ko agishakisha andi akibura, akaba ateganya ko azayakura mu bashoramari aho agiye kumvisha abantu n’abashoramari ibyiza by’iyi filime n’akamaro izabagirira.

Rwasa akaba asanga nta gihe yatangaza iyi Filime izakorerwa, gusa ateganya ko igihe cyose azamarira kubonera ubu bushobozi akeneye azahita ayikora kuko nta kindi kindi ateganya gukora. Naho tumubajije impamvu kuri ubu atarimo kugaragara ku isoko rya Filime nyarwanda yagize ati,”Ubu nta muntu urampamagara ariko hagize umvugisha tukumvikana namukinira nta kibazo” Naho kuba abantu bakora Filime bemeza ko ashobora kuba ari umukinnyi uhenze avuga ko ibyo ari ibihuha kuko ntawe uraza amugana ngo bananiranwe.

MENYA BYINSHI KURI RWASA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hhh7 years ago
    Inzozi zigira nkana!!!
  • Rwema7 years ago
    Inzozi we! Iz'uyu mugabo zimeze nk'izo narayemo!
  • Mo7 years ago
    Umusore utiraririye ntarongora inkumi. Abaye atarakora niya miliyoni 40 none ati 800. Amaherezo yayo nubu twayibwira. Bizarangira atubwira ko abaterankunga bamutengushye cyangwa afite ibindi ngo by'ingenzi kurushaho ahugiyemo. Wait and see. Keep dreaming bro, wabona igitangaza kibaye da.
  • patrick7 years ago
    umwiyemezi ...wumujura... abaterankunga bagorwa.. nibaguhe wirire .uhage ubundi usinzire urote.#kwisumbukuruza.genda gacye.
  • 7 years ago
    Hhhhhhhh, abanyamitwe bari hanze aha wee, ese murabona niya 2.000.000 yayirangiza koko
  • 7 years ago
    Hahahahahah ni ukuvuga asaga I mean arenga $1M,,Lmao
  • MAMA HIRWA7 years ago
    Kuraje ntibaguce intege rwasa.
  • uwamahoro7 years ago
    ntanyurahe kugira nkine frim





Inyarwanda BACKGROUND