RFL
Kigali

Rwasa, Gakire Denise, Kirenga, Samusure,...ibyamamare 70 muri sinema byitabiriye itorero ry’igihugu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/09/2016 16:52
0


Abakinnyi ba filime nyarwanda ni kimwe mu byiciro by’abahanzi bizitabira itorero ry’Igihugu ku nshuro yaryo ya kabiri nk’Indatabigwi. Nyuma yo kubona ko abagiyeyo hari byinshi bungukiye muri iri torero,n’abatararyitabiriye bahamagariwe kwitabira icyiciro cya kabiri, nabo ku bwinshi bakangukiye kwitabira iki gikorwa.



Ku itariki ya 23 Nzeri 2015 nibwo icyiciro cya mbere cy’abahanzi kitabiriye itorero ry’igihugu ry’abahanzi. Iri torero ryaje gusozwa tariki ya 30 Nzeri 2015 risozwa indatabigwi zitwaye neza kuko zagaragaje ko ibyo zari zigishijwe ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi bw’izi Ntore z'abahanzi.

samusureSamusure yambariye kujya mu itoreroNsanzamahoro Dennis

Nsanzamahoro Dennis uzwi nka Rwasa nawe arerekeza mu itorero ry'igihugu

Ubwo itorero ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere abakinnyi ba filime b’ibyamamare hano mu Rwanda baryitabiriye ku bwinshi, kimwe n’inshuro ya mbere itorero rigiye kuba ryitabiriwe cyane. Muri aba bagiye kujya mu itorero ry'igihugu hakaba harimo amazina aremereye yambariye aho bagiye gutozwa ubunyarwanda ndetse n’indangagaciro z’umunyarwanda.

Nkuko tubikesha Urugaga rw'Abahanzi mu Rwanda bamwe mu bakinnyi ba filime bamaze kwiyandikishiriza kujya mu itorero harimo amazina akomeye nka: Nsanzamahoro Denis (Rwasa), Gakire Denise, Kirenga Safina, Kalisa Ernest (Samusure) ndetse n’abandi basaga mirongo irindwi (70) bose bazitabira iri torero ku nshuro yaryo ya kabiri ubariyemo n'abagiye batangariza Inyarwanda.com ko bagomba kwitabira itorero ry'igihugu kuri iyi nshuro.

kirengaKirenga Safina umukobwa uzwi muri Sinema nyarwanda ari mu bazitabira itorero ry'igihugu

Gakire Denise

Gakire Denise arerekeza i Nkumba nawe mu itorero ry'igihugu

Nyuma yo kugaragaza umusaruro izi ntore z'Indatabigwi zakuye muri iri torero, mu rwego rwo gukomeza gusangiza ibi byiza abandi batari babashije kwitabira iri torero, biteganyijwe ko ku itariki ya 17 Nzeri 2016, abahanzi bagera kuri 300 bamaze kwiyandikisha mu byiciro byose by’ubuhanzi, bazahagurukira i Remera kuri Sitade Amahoro bakajya i Nkumba mu itorero ry'igihugu.

Image result for Clapton kibonke inyarwanda

Clapton (Kibonke) uri ibumoso yambariye kujya mu itorero ry'igihugu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND