RFL
Kigali

RWANDA MOVIE AWARDS: Ngizwenayo Parfait na Mutoni Assia nibo bari imbere mu majwi-Amatora aracyakomeje

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:17/02/2015 15:24
18


Hashize igihe kigera ku kwezi amatora ya Rwanda Movie Awards mu kiciro cy’abakinnyi n’abakinnyikazi ba filime bakunzwe n’abanyarwanda muri filime bakinnye mu mwaka wa 2014, abakinnyi Ngizwenayo Parfait ku ruhande rw’abagabo na Mutoni Assia ku ruhande rw’abagore nibo bayoboye uru rutonde.



Ku majwi agera ku bihumbi 74 n’imisago, Ngizwenayo Parfait wamenyekanye nka Reagan muri filime Rwasa aza no kumenyekana mu yandi ma filime nka Rwasibo, Sakabaka,… niwe uyoboye uru rutonde akaba yaranikiye abandi bamuri inyuma dore ko Danny Gaga umukurikira mu majwi amurusha ibihumbi bigera muri 30, bityo kugeza ubu akaba afite amahirwe yo kwegukana iki gihembo kuko amajwi y’abafana niyo ahabwa agaciro kuri iki kiciro.

RMA

Ni uku urutonde rw'abahatanira iki gihembo ruhagaze, n'amajwi yabo

Ku ruhande rw’abakinnyi b’igitsinagore, Mutoni Assia umaze kumenyekana nka Rosine muri filime Intare y’ingore niwe uyoboye uru rutonde n’amajwi ibihumbi 35 n’imisago, nawe akaba afite amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo kugeza ubu. Gusa n’ubwo Assia ariwe wanikiye abandi mu majwi, ntiyorohewe na Kirenga Saphine, dore ko amurusha amajwi agera ku 4000, bityo akaba ashobora kumucaho isaha ku isaha.

Twababwira ko kuri ubu atari amatora yo kuri internet gusa, dore ko hari gutorwa no kuri telefoni aho wohereza ijambo GABO (ushaka gutora umugabo) cyangwa GORE (ushaka gutora umugore) ugakurikizaho numero y’uwo ushaka gutora, ubundi ukohereza kuri 5000, amatora muri rusange akaba azasozwa tariki 15 z’ukwezi kwa 3, igikorwa nyir’izina cyo gutanga ibihembo kikazaba bukeye bwaho tariki 16 z’ukwa 3. Kanda HANO ukomeze uhe amahirwe umukinnyi wa filime ukunda yo kwegukana iki gihembo.

Ese wowe ubona ari inde ukwiye kwegukana iki gihembo?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    150
  • 9 years ago
    63
  • josiane9 years ago
    mu byukuri aya matora ntago abaho na gato ni gute umukinnyi utazwi na gato yagira amanota 74.324 akarusha umukinnyi danny gaga ufite ibihumbi 40.030 hanyuma kizigenza Rwasa akagira amanota 1000 mu byu kuri biragaragara ko ibi bintu ari amafuti cyane biranasekeje njyewe nemera ngenzi kandi ndamukunda cyane
  • ingrid9 years ago
    komerezaho gaga we tukuri inyuma kandi uzatsinda kuko turamwemera cyane uyu mukinnyi utazwi muri cinema nyarwanda ukuri imbere ntagukange kuko njyewe ninu bwa mbere namubonye nta handi muzi
  • kalisa edouard9 years ago
    ari uyu asia ari uyu ngizwenayo ntago bazwi pe noneho ngo batorwa na baturage?????cyakora asia wenda apfa kumenyekana ariko uyu mugabo uretse kumubona muri filme ya rwasa ntahandi namubonye akina aracyari ku rwego rwo hasi cyane liste yanjye yaza gutya 1.ngenzi 2.rwasa 3.manzi 4.maxwell 5.shaffy abandi wapi nta kijyenda
  • butera9 years ago
    ubwo se murumva ibyo bishoboka koko uyuse parfait azwi hehe koko ubuse yahurira hehe na ngenzi cyangwa rwasa?uretse nayo mazina akomeye twemera hano mu rwanda naba shaffy na maxwell ntuyabaza ni nyuma ibi bintu byanyu birimo amafuti gusa
  • haridi9 years ago
    Rwanda movie awards ni fake bikabije kuki mudaha agaciro abakinnyi ba filme mu Rwanda ubuse willy ndahiro ari hehe kuri iyi liste yanyu seleman d'amour ari hehe?murakabije cyane ibi ntibibaho noneho mwarangiza mugafata abakinnyi tutazi batazwi muri cinema ngo nibo ba mbere????ubuse michelle womuri rwasa arihehe?marie france sonia arihehe?sonia womuri anita arihehe?ibintu byanyu byose ni fake bibamo amarangamutima gusa abakinnyi ba mbere bakomeye kandi bazi gukina muri uru rwanda ni willy ndahiro danny gaga na dennis nsanzamahoro
  • sifa karangwa9 years ago
    best actors in Rwanda are 1. danny gaga(ngenzi) 2. dennis nsanzamahoro(Rwasa) 3. selemani d'mour(papa shaffy) 4.nkota eugene(Rugwiza) 5.didier kamanzi(maxwell) 6.mucyo audace(mike)
  • amina mucyo9 years ago
    ngo ngizwenayo parfait?????????uyu nuwa hehe bavandimwe mwamfashije mukambwira film akinamo?
  • musonera9 years ago
    njyewe nemera kanyombya niwe mukinnyi wa mbere ariko mwaramusibye mu bintu byanyu koko nu kuntu yadusetsaga????ycakora kuri iyi liste mbonye hejuru uwitwa shaffy niwe waza ku mwanya wa mbere ariko ngenzi na Rwasa nabo ni babi cyane mu gukina
  • ndanguza9 years ago
    wa mugani ibi bintu birasekeje cyane ubuse uyu mukinnyi ufite amanota ibihumbi 70 birenga ubu tuvugeko akunzwe cyane arinawe abantu bazi wenyine koko ku buryo arusha abandi bakinnyi amanota ibihumbi birenga 60???????????ni comedy wallah
  • aline shema9 years ago
    ibintu byose byomu rwanda ni comedy biba bisekeje reka nkawe muri guma guma christofer agasigara nu kuntu uriya mwana afite talent none nomuri cinema dore uwambere ufite amanota manshi ukuntu angana!!!ubuse ntago muba mubona ko harimo ubuswa bwinshi cyane iki kigabo gifite amanota angana gutya se nzaba ndora!!!gusa ngenzi,maxwell,michelle,paul ndabemera cyane
  • umuhire samantha9 years ago
    njyewe ndamutse ntanze amanota nayatanga mpereye ku ufite macyeya kuko birashoboka ko ariwe washoboye gutorwa na bantu bu kuri kuko ntago byumvikana ukuntu habamo ikinyuranyo cyaya manota! uwa mbere ibihumbi 74.324 uwanyuma akagira amanota 424????ubuse uyu ngizwenayo parfait ni musitari bwoko ki ku buryo yaba afite abafana abandi batagira???cyakora bazamwite ngizwenamanota ahubwo
  • malik pilote9 years ago
    abantu bazwi muri cinema nyarwanda kandi bazi no gukina ni batatu gusa mu bagabo Rwasa,ngenzi,willy ndahiro naho mu bakobwa ni mari france niragire,sonia fidelite,michelle na josiane abo bandi murimo kwitelefona cyane abasitari bariyo bari!!!!
  • kavuyo ka muzindutsi9 years ago
    ngenzi danny gaga tukuri inyuma uribanziriza ukanikurikira turakwemera cyane uri umukinnyi kandi urakunzwe uwo nguwo witwa parfait ngizwenayo aka reagan ntago azwi na gato ahubwo arashaka kumenyekana cyakora iki gikombe aragikeneye bazakimuhe azibere umusitari wi bikombe nka muniru
  • umulisa9 years ago
    yayayayayayayayayayayaya mbega ibintu bisekeje ubuse uyu urusha abandi amanota angana gutya mu bagabo arumva ntani soni anafite koko!!!!!!!iyaba byibuze ari nu musitari uzwi muri cinema biteye isoni ni kimwaro
  • john mucyo9 years ago
    uyu mugabo uri ku mwanya wa mbere mu bagabo yashizemo ubuswa bwinshi cyane byibuze iyo acungana na ngenzi akagenda amurusha amajwi make make bikagaragara ko bari kumwe hafi nubwo ibanga twarimenye ko ari ukwitora ariko byibuze birimo logique!!ibi birasekeje cyane
  • mugaga9 years ago
    hahahhahahha mbega ngizwenayo parfait ndabona ushatse kwigira super star kandi utabikwiye wowe uzamutse ejo bundi muri sinema usanze mo ngenzi none ushatse kwiza mura cyane gusa igikombe urakiguze ntago ugihembwe ahahhaha gaga dany forever





Inyarwanda BACKGROUND