Hashize igihe kigera ku kwezi amatora ya Rwanda Movie Awards mu kiciro cy’abakinnyi n’abakinnyikazi ba filime bakunzwe n’abanyarwanda muri filime bakinnye mu mwaka wa 2014, abakinnyi Ngizwenayo Parfait ku ruhande rw’abagabo na Mutoni Assia ku ruhande rw’abagore nibo bayoboye uru rutonde.
Ku majwi agera ku bihumbi 74 n’imisago, Ngizwenayo Parfait wamenyekanye nka Reagan muri filime Rwasa aza no kumenyekana mu yandi ma filime nka Rwasibo, Sakabaka,… niwe uyoboye uru rutonde akaba yaranikiye abandi bamuri inyuma dore ko Danny Gaga umukurikira mu majwi amurusha ibihumbi bigera muri 30, bityo kugeza ubu akaba afite amahirwe yo kwegukana iki gihembo kuko amajwi y’abafana niyo ahabwa agaciro kuri iki kiciro.
Ni uku urutonde rw'abahatanira iki gihembo ruhagaze, n'amajwi yabo
Ku ruhande rw’abakinnyi b’igitsinagore, Mutoni Assia umaze kumenyekana nka Rosine muri filime Intare y’ingore niwe uyoboye uru rutonde n’amajwi ibihumbi 35 n’imisago, nawe akaba afite amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo kugeza ubu. Gusa n’ubwo Assia ariwe wanikiye abandi mu majwi, ntiyorohewe na Kirenga Saphine, dore ko amurusha amajwi agera ku 4000, bityo akaba ashobora kumucaho isaha ku isaha.
Twababwira ko kuri ubu atari amatora yo kuri internet gusa, dore ko hari gutorwa no kuri telefoni aho wohereza ijambo GABO (ushaka gutora umugabo) cyangwa GORE (ushaka gutora umugore) ugakurikizaho numero y’uwo ushaka gutora, ubundi ukohereza kuri 5000, amatora muri rusange akaba azasozwa tariki 15 z’ukwezi kwa 3, igikorwa nyir’izina cyo gutanga ibihembo kikazaba bukeye bwaho tariki 16 z’ukwa 3. Kanda HANO ukomeze uhe amahirwe umukinnyi wa filime ukunda yo kwegukana iki gihembo.
Ese wowe ubona ari inde ukwiye kwegukana iki gihembo?
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO