RFL
Kigali

Rwanda Movie Awards: Ese ishusho Arts yaba yarabeshye abanyarwanda?

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/02/2015 11:57
1


Byakomeje gutangazwa no kwemezwa na Ishusho Arts itegura ibihembo bya Rwanda Movie Awards ko guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa 2 abahatanira ibi bihembo by’umwihariko ku bakinnyi bahatanira ibihembo by’abakunzwe bazatangira kuzenguruka intara zigize igihugu biyereka abanyarwanda.



Kugeza ubu, ukwezi kwa 2 kugiye kugeramo hagati, ndetse igihe iki gikorwa cyari cyarahawe izina rya “Rwanda Movie Week” cyari giteganyijwe gutangira cymaze kurenga, umuntu akaba yakwibaza niba kwari ukubeshya abanyarwanda ku bw’iki gikorwa,dore ko  amaso yaheze mu kirere.

Mu gushaka kumenya byinshi ku cyaba cyarateye iki kibazo, Inyarwanda.com yegereye Jackson Mucyo ukuriye Ishusho Arts itegura ibi bikorwa maze dutangira tumubaza uko byagenze kugira ngo iki gikorwa nti gitangirire igihe cyari cyatangajwe, cyangwa niba kitakibaye, adusubiza muri aya magambo: “Rwanda Movie Week izatangira tariki 21 z’ukwa 2.”

Jackson Mucyo ukuriye Ishusho Arts itanga ibi bihembo

Ubwo twamubazaga icyateye izi mpinduka yadusubije ati: “icyaje guhinduka nuko habayeho gahunda nyinshi, ndetse n’impinduka mu buryo twari twapanze ahantu tuzajya tujya. Tuza kwegeranya ahantu tuzajya tujya, twasangaga byashoboka ahanini bitewe n’umwanya n’imibonekere y’abantu cyane ko n’aba ba nominees (abahatanira ibihembo) nabo guhuza umwanya wabo bitoroshye cyane ko baba bafite ibindi bakora.”

Tumubajije uburyo noneho iki gikorwa giteye, yadusubije ati: “tuzatangira le 21, hanyuma dukore weekend 3 kugeza le 7 z’ukwa 3. Kandi ahantu hose twateganyije tuzahagera, dore ko ahantu 2 hegeranye nka Musanze na Rubavu tuzajya tuhakora weekend 1 gutyo gutyo.”

Twabibutsa ko tariki 15 z’ukwezi kwa 3 aribwo igikorwa nyirizina cyo gutanga ibihembo bya Rwanda Movie Awards kizaba, bikaba biteganyijwe ko uyu muhango uzabera muri Kigali Serena Hotel.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • erick9 years ago
    OMG!abastart babanyarwanda mwaragowe kuel,uyu niwe muzakurikira ngo mugiye kwiyereka rubanda...hhh pole sana basha!





Inyarwanda BACKGROUND