RFL
Kigali

RWANDA MOVIE AWARDS 2016: Ushobora gutora umukinnyi wa filime uha amahirwe

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:8/02/2016 16:46
7


Guhera ku isaha ya saa sita z’ijoro kuri uyu wa mbere ushyira uwa 2 tariki 9 Gashyantare, nibwo amatora kuri interineti mu bahatanira ibihembo by’umukinnyi ukunzwe kurusha abandi muri Rwanda Movie Awards atangira, mu gihe amatora kuri telefoni yo yamaze gutangira.



Mu kiciro cy’abagabo n’abagore, uko bose bahatana ari 10 muri buri kiciro, bashobora gutorwa binyuze kuri interineti kimwe no kuri telefoni.

Kuri telefoni, ujya ahandikirwa ubutumwa, ukandika GABO cyangwa GORE bitewe n’ikiciro cy’uwo ushaka gutora aherereyemo, ugasiga akanya, ukandika numero imuranga maze ukohereza kuri 5000, ku murongo wose wa telefoni waba ukoresha mu Rwanda.

Dore numero z’abakinnyi ba filime bahatanira iki gihembo.

Gratien Niyitegeka afite numero 1

Kayumba Vianney afite numero 2

Dennis Nsanzamahoro afite numero 3

Rukundo Arnold Shaffy afite numero 4

Emmanuel (Manu) Ndizeye afite numero 5

Kalisa Ernest afite numero 6

Kamanzi Didier afite numero 7

Muniru Habiyakare afite numero 8

Damour Selemani afite numero 9

Irunga Rongin afite numero 10

Ku ruhande rw’abahatana mu kiciro cy’abagore:

Uwamahoro Antoinette afite numero 1

Mutoni Assia afite numero 2

Kirenga Saphine afite numero 3

Fabiola Mukasekuru afite numero 4

Nadege Uwamwezi afite numero 5

Liane Mutaganzwa afite numero 6

Gakire Denise afite numero 7

Nadine Umugwaneza afite numero 8

Umuganwa Sara afite numero 9

Gahongayire Solange afite numero 10

Ku rubuga rwa interineti ho amatora arabera ku rubuga rwa www.rma.inyarwanda.com (kandaho ugere aho gutorera) aho ukanda ahanditse ‘Vote’ ku izina ry’umukinnyi ushyigikiye.

Bitewe n’ibyifuzo by’abahatanira iki gihembo byavuye mu muhuro wabo n’ababitegura wabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, mu bijyanye n’ijanisha ry’amajwi hemejwe ko amajwi yo kuri interineti azagira ijanisha rito, akazaba afite agaciro ka 20%, ayo kuri telefoni akaba yarongerewe akazagira 35% naho amajwi azava mu baturage aho aba bakinnyi bazaserukira akazagira agaciro ka 45%.

Jackson Mucyo uhagarariye Ishusho Arts itegura ibi bihembo, avuga ko ibi byatewe n’uko abakinnyi bahatanira iki gihembo  bo ubwabo basanze umukinnyi agira amayeri yo kwitoresha cyane kuri interineti ugasanga ari hejuru cyane bityo bigahita bimuha amahirwe yo kwegukana iki gihembo mu gihe ibi bice 3 byose binganya amanota kandi mu by’ukuri atariwe ukunzwe. Aha rero bikaba bivugwa ko ikifuzo cy’aba bakinnyi ari uko abaturage bazahabwa umwanya munini aho abakinnyi bemezaga ko iyo bageze mu baturage aho baba baserukiye ukunzwe ahita yigaragaza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmy8 years ago
    Wowwww ibi nukuri kbs ndabihamya ko babaze neza aha hazatsinda ubikwiye pe
  • Emmy8 years ago
    Wowwww ibi nukuri kbs ndabihamya ko babaze neza aha hazatsinda ubikwiye pe
  • Mukundabantu claver8 years ago
    Kugitekerezo cyanjye uwo naha ijwi ryanjye nuwitwa Arnord shaffy
  • Isaa8 years ago
    ese ndibaza niba igikombe bagiha uwakoze cg bagiha ukunzwe?? biratangaje kumva ko Awards ihabwa ukunzwe kuruta uwakoze! Iyi c ni PGGSS ??? Cg Rwanda Movie Awards? Bazakurikirane neza bamenye ahandi uko bikorwa....
  • 8 years ago
    ark ubwo nibiki uyumwaka abakoze ni bande ko nabobye washyizeho abantu utamenya ilunga yakoze iki? nabandi nkabo mubura gushiraho gasasira ugaragaza byishi ugashyiraho abadasobanutse. sha muri pirate too
  • mutoni8 years ago
    nge kubwange cyahabwa umutoni assiar kbs
  • alexandre 8 years ago
    kigomba guhabwa kirenga safina kbs





Inyarwanda BACKGROUND