RFL
Kigali

RWANDA MOVIE AWARDS 2016: Urutonde rw’abahatanira igihembo cy’umukinnyi ukunzwe rwashyizwe ahagaragara

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:3/02/2016 9:23
45


Imirimo y’itegurwa ry’ibihembo bya Rwanda Movie Awards ku nshuro ya 5 muri uyu mwaka wa 2016 yatangijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 tariki 2 Gashyantare ubwo hatangazwaga abahatanira ibihembo mu kiciro kiyoboye ibi bihembo aricyo icy’abakinnyi bakunzwe na Rubanda (People’s Choice Awards).



Nk’uko bisanzwe, iki kiciro kigabanyijemo ibice 2 aribyo icy’ab’igitsinagabo (Male Actors) n’ab’igitsinagore (Female Actors) gihatanirwa n’abakinnyi ba filime bagaragaje gukundwa na rubanda muri filime bakinnye umwaka ushize (2015).

 Uru rutonde rwatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 2, rukaba rwamurikiwe itangazamakuru na Bwana Jackson Mucyo uyobora Ishusho Arts itegura ibi bihembo.

Urutonde rw’abahatanira ibi bihembo:

Ku ruhande rw’abagabo:

Gratien Niyitegeka (Seburikoko)

Kayumba Vianney (Amarira y’urukundo)

 Dennis Nsanzamahoro (Sakabaka)

 Rukundo Arnold Shaffy (Inzigo)

 Emmanuel (Manu) Ndizeye (Igikomere)

 Kalisa Ernest (Seburikoko)

 Kamanzi Didier (Catherine)

Muniru Habiyakare (Catherine)

 Damour Selemani (Sakabaka)

Irunga Rongin (Catherine)

Ku ruhande rw’igitsinagore:

Uwamahoro Antoinette (Seburikoko)

Mutoni Assia (Intare y’ingore)

Kirenga Saphine (Sakabaka)

Fabiola Mukasekuru (Amarira y’urukundo)

Nadege Uwamwezi (Catherine)

Liane Mutaganzwa (Sakabaka)

Gakire Denise (Sakabaka)

Nadine Umugwaneza (Ubuhemu)*

Umuganwa Sara (Seburikoko)

Gahongayire Solange (Sofia)

Mutoni Assia niwe wari wegukanye igihembo cy'umukinnyi (mu kiciyo cy'abagore) ukunzwe

Bamwe mu bakinnyi bashya bagaragaye kuri uru rutonde; ni ukuvuga abatarigeze bahatanira iki gihembo mbere harimo Emmanuel (Manu) Ndizeye wakinnye muri filime Igikomere akaba nta gushidikanya ari umwe mu bakinnyi bigaragaje mu mwaka wa 2015, Kalisa Ernest ukina muri Seburikoko ku izina rya Rulinda, Gakire Denise ukina muri filime Sakabaka ndetse na Nadine Umugwaneza (uriho *) utavuzweho rumwe na benshi mu banyamakuru ubwo hashyirwaga hanze uru rutonde, bakaba bemezaga ko ataramenyekana muri sinema ku buryo yajya kuri uru rutonde. Nadine yakinnye muri filime Ubuhemu.

Emmanuel (Manu) Ndayizeye ni umwe mu bakinnyi bashya binjiye muri ibi bihembo

Ubu ushobora kureba SEBURIKOKO kuri Youtube

Gratien Niyitegeka na Kalisa Ernest bo muri Seburikoko ni bamwe mu bahatanira igihembo cy'umukinnyi ukunzwe

Ubwo hatangazwaga uru rutonde kandi, Jackson yaboneyeho no gutangaza zimwe mu mpinduka zakozwe muri ibi bihembo muri uyu mwaka, aho hari ibyiciro bimwe byatangwaga byakuwemo, guhindurwa kw’ishusho y’igihembo gitangwa, n’ibindi.

Bimwe mu bihembo byakuwemo:

-Best Lyrics

Iki gihembo ‘ngo’ cyahabwaga umuntu wakoresheje amagambo neza muri filime, ubusanzwe aya filime azwi nka dialogues, naho Lyrics akaba ari amagambo y’indirimbo. Iki gihembo nticyavuzweho rumwe ubwo cyatangwaga bwa mbere kigahabwa Isimbi Alliance mu 2014, kikongera gutangwa umwaka ushize kigahabwa Kamanzi Didier.

Kamanzi Didier wegukanye Best Lyrics umwaka ushize

Aha, Jackson Mucyo yavuze ko basanze iki gihembo atari ngombwa bahitamo kugikuramo.

-Best Actor & Actress in Gospel Movie na TV Series

Irunga Rongin niwe wari wegukanye igihembo cya Best Actor in Gospel Movie umwaka ushize, naho Gahongayire Solange yegukana Best Actress

Ibi bihembo 4 (Best Actor, Best Actress in Gospel Movie; Best Actor na Best Actress in TV Series) nabyo byakuwemo. Jackson yasobanuye ko baje gusanga atari ngombwa ko bavangura ibyiciro by’abahembwa, kuko umukinnyi aba ari umukinnyi hatitawe ku bwoko bwa filime yakinnye, kuko haba muri filime zisanzwe, filime z’iyobokamana (Gospel Movie) ndetse na filime z’uruhererekane abantu bazajya bahatanira igihembo kimwe cy’umukinnyi witwaye neza.

-Best Old Actor na Best Old Actress

Iki cyari igihembo cyahabwaga umugabo n’umugore bakuze. Nk’uko cyasobanurwaga, ni igihembo cyari kigenewe umukinnyi uri hejuru y’imyaka 45 y’amavuko witwaye neza. Nk’uko byatangajwe, iki gihembo nacyo cyakuwemo kuko abakinnyi bose baba ari bamwe, nta mwana nta mukuru, bagomba guhatanira hamwe.

Izindi mpinduka mu bihembo:

Ikiciro cya Best Achiever:

Kimwe mu bintu nabyo byateje impagarara mu itangwa ry’ibihembo bya Rwanda Movie Awards, harimo ikiciro cya Best Achiever. Iki gihembo cyatangiye gutangwa mu 2014 gihabwa ikigo cya TECNO, umwaka ushize gihabwa SULFO RWANDA, aha kikaba cyarahabwaga abaterankunga bigatuma kitavugwaho rumwe.

Benshi bemezaga ko iki gihembo cyagakwiye guhabwa umuntu wabaye indashyikirwa mu ruganda rwa sinema ibi bihembo bishinzwe guhemba. Jackson kuri iki gihembo yatangaje ko uyu mwaka byahindutse, kikaba kizahabwa ukwiye kugihabwa, noneho ATARI umuterankunga nk’uko byakozwe mbere.

-Best Actor in Action

Iki gihembo cyavugwaga ko gihabwa umukinnyi witwaye neza muri filime z’imirwano (Action Movies) nacyo nticyakuwemo. Iki nacyo kiri mu bihembo bitavuzweho rumwe ubwo cyatangwaga bwa mbere mu 2014 gihabwa Eric Rutabayiro, ku nshuro ya 2 gitangwa gihabwa Mukasekuru Fabiola benshi bibaza uwo gihabwa n’ibyo yakoze. Aha Jackson yavuze ko iki gihembo kitakuwemo ariko kikazajya gitangwa mu gihe filime zihatanira ibihembo habonetsemo filime iri muri iki kiciro cya filime z’imirwano.

Fabiola Mukasekuru wegukanye igihembo cya Best Actor/Actress in Action Movie

Jackson kandi yatangaje ko kuri iyi nshuro ya 5, mu gihe Rwanda Movie Awards mu myaka yatambutse yatangaga ibihembo bidafite ishusho y’umwihariko wayo, uyu mwaka bashyizeho ishusho y’ibihembo (trophy) ihoraho kandi y’umwihariko kuri RMAs, ikaba ariyo izajya itangwa buri mwaka nk’akarango k’ibi bihembo. Gusa, Jackson yatangaje ko iyi shusho ikiri ibanga, itaratangazwa ndetse itazifashishwa mu bikorwa byo kwamamaza ibi bihembo, ikazamurikwa ku munsi w’itangwa ryabyo.

Amatariki y’ingenzi muri uyu mwaka muri Rwanda Movie Awards:

2/2/2016: Gutangaza abahatanira ibihembo by’abakinnyi bakunzwe

5/2/2016: Gutangira amatora y’abakinnyi bakunzwe; amatora akazakorerwa nk’uko bisanzwe ku rubuga rwa Inyarwanda.com (kuri interineti) ndetse hakazanakoreshwa uburyo bwa telefoni.

5/2/2016: Gutangira kohereza filime muri aya marushanwa. Filime zizakirwa hakaba harimo: filime ndende (feature film), filime ngufi (short film), filime mbarankuru (documentaire) ndetse na filime z’uruhererekane (TV Series).

20/2/2016: Gutangaza filime zihatanira ibihembo, no gutangaza abahatanira ibihembo mu bindi byiciro.

14/3-24/3/2016: Gukora ibitaramo bizenguruka igihugu ku bakinnyi (Roadshows) ndetse hanerekanwa filime mu cyumweru cyiswe Rwanda Movie Week.

25/3/2016: Gufunga amatora

26/3/2016: Gutanga ibihembo.

Jackson kandi yatangaje ko mu zindi mpinduka zakozwe muri ibi bihembo harimo kugabanya amajwi y’abatorera kuri interineti no kuri telefoni kuko, “ntabwo umukinnyi ukunzwe umubonera kuri interineti no kuri telefoni kuko hari igihe habamo kwiyamamaza no kwitora, kandi tuba dushaka kumenya ukunzwe by’ukuri. Ahubwo amanota menshi twayahariye abaturage, aho tuzazenguruka kuko nibo bakwereka niba umuntu akunzwe.” Aha, amajwi yo kuri telefoni na interineti akazaba afite 30% byombi naho amajwi y’abazaba bigaragaje imbere y’abaturage akazajya aba afite 40%. Aha ni ku kiciro cy’abakinnyi bakunzwe.

Jackson Mucyo uyobora ishusho Arts itegura ibi bihembo...

...yasoje agira ati, “kuri Rwanda Movie Awards iyi izaba ari isabukuru y’imyaka 5, ari nako tuzaba tureba niba hari icyo yamariye sinema nyarwanda. Niba ntacyo kandi, uzaba ari umwanya wo kureba ibitaragezweho ari nako dukosora.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rwabugiri emmy8 years ago
    manaweee nkunda sinema ariko filme mbonye itarimo @kirenga_saphina mbanumva natazi ndamukunda peeee!!! gusa nabandi ndabakunda kuko nawe atakina wenyine knd namukunze kubera film akina neza ndamukunda mbanumva mwifuriza ibyiza gusa gusa nibyo bihembo nda bimwifuriza Ruhinde emmy aka Rwabugiri
  • Ibrahim8 years ago
    Ni byiza gukosora ibitaragenze neza turushaho gutera intambwe
  • cox8 years ago
    hari aba star ntabon aha hantu ,,,,AMA G yakinnye neza muri Sebu,,,,Ngenzi ari hehe ,,,Alex wo muri Deborah ari hehe,,Nelly Ari hehe...hanyuma aba bo rwose Manu arabarusha,,,nka Rwasa aje yarakinnye iki?
  • captain8 years ago
    Kirenga wacu
  • Kuku8 years ago
    Gratien Niyitegeka (Seburikoko) TURAMUSHYIGIKIYE!!!!
  • Emmy 8 years ago
    Ni icya Sebu" sebu umukire ahantu hose sha " * mabuja namaramaje nagiye*, uyu mutipe arandangiza kbsa
  • 8 years ago
    Ohhhhh shaffy turaguhyigikiye igihembe nicyawe urabahiga
  • 8 years ago
    Shaffy turagushyigikiye niwowe ushoboye tukurinyuma ufite ibitekerezo byubaka
  • Nzima8 years ago
    Umusitari wa mbere muri films ni Kanyombya agakurikirwa na Seburikoko uramutse ubajyanye mu ntara nibo batorwa, abandi byaba ari ukkwikirigita ugaseka, hatabayemo itekinika ryayogoje u Rwanda ntawarusha Sebu amajwi
  • kami8 years ago
    Sebu nuwa kwanza
  • ishimwe van jc shaffy8 years ago
    Ooooh manaaa weeeee!!!!!,Shaffy Arnold rukundo nukuri uradushimishaaaa peeeeeee imana ikube imbereeeeeeeee,neretseeee mama arwaye film yae arakiraaaaa nusoma hano uzabimenyeeeeeee,imana ikwishimire gusaaaaaaaaaa tuzagutoraaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa.
  • ishimwe van jc shaffy8 years ago
    Shaffy nuwambere film arimoooo ntawamuhigaaaaa peeeee,Shaffy imana ikugenderere peeee
  • ishimwe van jc shaffy8 years ago
    Nakabuza igikombe nicyawe Allah akoroherezeee uzagitwaraaaaa
  • 8 years ago
    Shaffy turakwemera muri Filme yakinnye zose
  • Claude8 years ago
    Shaffy ni uwa mbere kabisa
  • Claude8 years ago
    Shaffy ni uwa mbere kabisa
  • Claude8 years ago
    Shaffy ni uwa mbere kabisa
  • Claude8 years ago
    Shaffy ni uwa mbere kabisa
  • Jojo uwera8 years ago
    Irunga, you are the best of the best actors and I am so proud of you . we all love watching you playing. You have the ability and you can prove it ...There is no doubt of winning the "Best Actor Prize" again because you deserve it. Go Longin ! Up for you !
  • Jojo 8 years ago
    Irunga, you are the best of the best actors . ..You are a talented actor ...we all love watching you when playing because you please the audience..I know you have the ability and you can prove it . Keep it up , we can't wait seeing you winning the " Best Actior Prize" again. We are with you . Go Longin !





Inyarwanda BACKGROUND