RFL
Kigali

RWANDA MOVIE AWARDS 2016: Hari kwakirwa filime zihatanira ibihembo

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:10/02/2016 9:08
0


Mu gihe imyiteguro y’itangwa ry’ibihembo bya Rwanda Movie Awards 2016 bizaba bitanzwe ku nshuro ya 5 tariki 26 Werurwe uyu mwaka irimbanyije, ubu hari kwakirwa filime zihatanira ibihembo muri aya marushanwa.



Filime ngufi (short film), filime ndende (feature film), filime mbarankuru (documentary film) ndetse na filime z’uruhererekane (TV Series), izi nizo ziri kwakirwa muri aya marushanwa kugeza tariki 15 Gashyantare nka tariki ntarengwa yo kohereza filime.

Ese kohereza filime bisaba iki?

-Kuba filime yarasohotse mu mwaka wa 2015.

-Kuzuza urupapuro ruherekeza filime yawe (application form) ziboneka mu gikari cyo kwa Rubangura ahacururizwa filime hazwi nko kwa Mapendo, akaba ari naho hashyirwa filime; cyangwa I remera aho Ishusho Arts ikorera kuri stade Amahoro mu muryango wa 16 hafi y’icyumba cy’inama cya minisiteri ya Siporo n’umuco.

-Gutanga DVD iriho filime,

Ibi byose biherekezwa na kopi y’irangamuntu ya nyirifilime ndetse n’icyemezo cy’uko filime ari iye gitangwa na RDB kizwi nka Copyright.

Ku bijyanye na filime z’uruhererekane, hasabwa uduce (episodes) 3 dukurikirana, twasohotse mu mwaka wa 2015.

Biteganyijwe ko tariki 20 z’uku kwezi aribwo hazashyirwa ahagaragara filime zihatanira ibi bihembo mu byiciro binyuranye, nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’ibi bihembo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND