RFL
Kigali

RWANDA MOVIE AWARDS 2015: Filime zihatanira ibihembo mu byiciro binyuranye zatangiye kwakirwa

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/12/2014 11:07
0


Rwanda Movie Awards 2015 igiye kuba tariki 15 Werurwe 2015, iyi ikaba ari inshuro ya 4 ibi bihembo by’imfura mu bihembo byo muri Sinema nyarwanda. Guhera tariki 15 kugeza tariki 31 Ukuboza nibwo filime zihatanira ibihembo mu byiciro binyuranye zatangiye kwakirwa.



Filime zakozwe n’abanyarwanda hagati ya Tariki ya mbere Mutarama 2014 na Tariki 31 Ukuboza 2014 nizo zemerewe kwinjira muri aya marushanwa. Uwohereza filime muri iri rushanwa akaba asabwa kuba yujuje ibi bikurikira:

-Gutanga DVD imwe ya filime ifunitse neza mu gifuniko cyabugenewe.

-Gutanga kopi y’icyemezo cy’umutungo bwite mu by’ubwenge (copyright) cyemeza ko iyo filime ari iyawe.

-Kopi y’indangamuntu cyangwa Passport y’umuturarwanda.

-Kuzuza urupapuro rwabugenewe (application form) ruboneka ahazwi nko ku isoko rya filime nyarwanda, mu mujyi rwagati, mu gikari cya Fantastic Restaurant akaba ari naho ushyira ibi byangombwa byavuzwe haruguru nyuma yo kuzuza uru rupapuro.

Nk’uko Jackson Mucyo uhagarariye Ishusho Arts itegura ibi bihembo abisobanura, kuri iyi nshuro Rwanda Movie Awards ifite ingufu zirenze iz’ibihe byabanje kuko mbere na mbere hashyizwe ingufu mu kamaro abazabona ibihembo bizabagirira.

Jackson Mucyo uhagarariye Ishusho Arts itanga ibi bihembo. Aha ni mu bihembo by'umwaka ushize

Aha agira ati: “ubusanzwe hari ubwo umuntu yumva ko ntacyo bimaze kuko wenda abona atahiye guhamagarwa, agahabwa igihembo akagenda akakibika. Ariko ubu turi gushyira ingufu mu gushaka uburyo abazatsindira ibihembo bazabibyaza umusaruro, wenda niba utsindiye igihembo cya filime nziza, bigufashe kubona amahirwe yo gukora indi filime.”

Tariki ya 31 Ukuboza nibwo kohereza filime bizarangira, aho nyuma y’iyi tariki mu ntangiriro z’umwaka utaha hazashyirwa hanze urutonde rw’abakinnyi/kazi bazahatanira igihembo cy’ukunzwe na rubanda. Tariki 14 Mutarama amatora atangire, akazarangira tariki 14 z’ukwezi kwa 3 maze bukeye bwaho tariki 15 ibihembo bitangwe.

Uretse kuba ubusanzwe harakirwaga filime ziri mu byiciro 3 aribyo filime ngufi (short film), indende (feature film), ndetse na filime-mpamo (documentaires) kuri ubu hiyongereyemo n’ikiciro cya filime z’uruhererekane (series).

Uretse Rwanda Movie Awards kandi, kuri iyi nshuro icyumweru cyahariwe Sinema nyarwanda (Rwanda Movie Week) nacyo cyongerewemo ingufu, aho kuri ubu kizazenguruka u Rwanda rwose aho biteganyijwe ko kizagera mu karere ka Rubavu, Musanze, Rusizi, Nyamagabe, Huye, Muhanga, Ngoma, Rwamagana ndetse kigasorezwa I Kigali.

Umwaka ushize abahataniraga ibi bihembo basuye ibigo by'amashuri mu ntara y'amajyaruguru muri Movie Week

Muri iki cyumweru, abakinnyi bazaba bahatanira ibihembo bazasabana n’abafana babo ndetse kandi herekanwe filime zizaba zaratowe guhatanira ibihembo mu byiciro binyuranye nk’uko Jackson akomeza abivuga.

Mutiganda Janvier 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND