RFL
Kigali

Rwanda Christian film Festival yateguye umugoroba wo kwerekana filime no gusangira ku bashakanye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/08/2016 13:11
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki 12/08/2016 Rwanda Christian film Festival yateguye umugoroba wo kwerekana filime (screening) ya nyuma ariko akaba ari umwihariko gusa w’abashakanye (couples), (married couples) kuko na filime izerekanwa ari irebana n’abashakanye.



Chris Mwungura uyobora Rwanda Christian film Festival (RCFF) yateguye iki gikorwa, yabwiye Inyarwanda.com ko uyu mugoroba ari usoza ibikorwa bamazemo iminsi bise " Summer Christian Movie Night" bakoreye mu mujyi wa Kigali na Gisenyi kuri new Tamutamu, aho berekanaga Filime abantu bari hanze bisanzuye.

Ubu buryo bwo kwerekana Filime bukaba bwaritabiriwe cyane ndetse bukaba bwarishimiwe na benshi biganjemo urubyiruko. Mu ngamba zafashwe harimo iy’uko buri mwaka mu gihe nk’iki ‘summer’ hazajya habaho kwerekana filime muri ubu buryo, Chris avugako bizarushaho gukundisha abanyarwanda filime ndetse no gutambutsa ubutumwa binyuze muri filime za Gikristu bagenda berekana.

Chris Mwungura

Chris Mwungura yavuze ko azaba ari umugoroba udasanzwe Kuko hazabaho dinner, kwerekana filime, ndetse Ama couples azitabira akazagira umwanya wo kuganirizwa no kubaza ibibazo nyuma ya filime,  ndetse hakazaba hari na live band izabasusurutsa muri uwo mugoroba.

Icyo gikorwa kizabera i Nyarutarama kuri century park, urenze gato tennis club, guhera akaba ari saa moya z’umugoroba (7pm). Kwitabira ‘summer christian Movie Night’ buri couple izajya yishyura 30.000frw harimo na Dinner. Biteganyijwe ko bazakira couples 100 gusa zizaturuka mu matorero atandukanye n’abandi ba byibuza. Ubutumire ‘invitation cards’ kubazishaka bazisanga mu mujyi kuri ‘spiderman game center’ mu nyubako yo kwa Makuza " M-peace Plaza" no kuri Zion Temple na Christian Life Assembly (CLA).

Chris Mwungura

Chris Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian film Festival

Chris Mwungura yavuze ko bakoze ibi bikorwa muri iki gihe mu rwego rwo gutegura iserukiramuco ry’ama filime ya Gikristo bakora buri mwaka mu kwezi kwa cumi na kumwe rizwi nka "Rwanda Christian Film Festival " riteganyijwe kuba tariki 18-20 z’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND