RFL
Kigali

Rwanda Christian Film Festival igiye kongera kuba ku nshuro ya gatanu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/11/2016 5:53
1


Nkuko chris Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian film Festival yabitangarije Inyarwanda.com , yavuze ko iri serukiramuco ry’amafilime ya Gikristo riteganyijwe kuba mu kwezi kwa cumi n’abiri guhera tariki 2-3 Ukuboza 2016, akaba ari ku nshuro ya gatanu rizaba ribaye.



Chris Mwungura yakomeje avuga ko muri uyu mwaka harimo impinduka kuko Festival izaba iminsi ibiri gusa mu gihe yari isanzwe imara icyumweru . Yavuze ko impamvu ari uko mu gihe gushize bakoze ibikorwa bitandukanye byo kwereka amafilime Gikristo mu bice bitandukanye ''summer outdoor movie screenings '' byakunzwe cyane na benshi yemeza ko bazakomeza kubikora buri ‘summer’.

Uyu mwaka rero chris Mwungura yavuze ko umunsi wa mbere hazabaho igikorwa cya ‘master class '' aho bazaba bungurana ibitekerezo n’abandi bakora amafilime  ‘fimmakers’  bazaturuka hanze y’u Rwanda bazaba bari kumwe n’aba hano mu Rwanda, kumugoroba habeho ‘movie screening’ igikorwa cyo kwerekana film naho ku munsi wa kabiri ukazaba ari uwo gusoza aho batanga ibihembo ‘Closing ceremony awards mu byiciro bitandukanye bya cinema kuma film yitabiriye Rwanda christian film festival 2016.

Chris MwunguraChris Mwungura

Chris Mwungura umuyobozi w'iri serukiramuco ry'amafilime ya Gikristo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • David7 years ago
    Mugabanye umubare wamafoto yuhagarariye festival mwongere inkuru umuntu atumira abantu ntanababwire aho bizabera nuwandika inkuru ntabimubaze.twese siko tuhazi mibishoboye mwahatubwira kuko no kiri poster nta location iriho thanks





Inyarwanda BACKGROUND