Iserukiramuco Nyarwanda ry'Amafilime ya Gikristo, Rwanda Christian Film Festival (RCFF) rimaze icyumweru ribera mu mujyi wa Kigali ku nshuro yaryo ya gatandatu, ryasojwe hatangwa ibihembo kuri filime zitwaye neza.
Kuri iki Cyumweru tariki 12/08/2018 ni bwo Rwanda Christian Film Festival yabaga ku nshuro ya 6 yasojwe mu birori byabereye muri Kigali Convention Center. Mu kuyisoza, hatanzwe ibihembo kuri filime zitabiriye iserukiramuco rya filime za Gikristo ndetse hanerekanwa filime 'Forgiveness' yakozwe na Padiri Ubald.
Iyi filime yahembwe nka filime yakunzwe cyane
Izindi filime zahembwe harimo Filime ngufi (short film) y'aba Congoman yatwawe na Chivas tsongo ndetse na filime ndende y'abanyarwanda. Hahembwe kandi na filime mbarankuru yakozwe na Padiri Ubald ihembwa nka filime yakunzwe cyane kurusha izindi (Awards of Excellence) muri Rwanda Christian Film Festival Season 6.
Hahembwe filime zitabiriye iri serukiramuco
Pastor Habimana Didier wo mu itorero Zion Temple ni we watanze Ijambo ryo gutera imbaraga abari mu mwuga wa cinema. Chris Mwungura uyobora Rwanda Christian Film Festival nawe yashimye uko iriserukiramuco ryagenze ashimira n'abaryitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye, ashimira kandi by'umwihariko ubuyobozi bwa Kigali Convention Centre yakiriye Rwanda Christian Film Festival ibaye ku nshuro ya gatandatu.
Chris Mwungura uyobora Rwanda Christian Film Festival
Yasoje ashimira igihugu cy'u Rwanda kidahwema gushyigikira ibikorwa by'imyidagaduro muri rusange harimo na cinema. Yanashimiye cyane itorero rye Zion Temple ryamureze ndetse ashimira n'abafatanya bikorwa badahwema kumushyigikira. Abitabiriye ibi birori byayobowe na Pastor Barbara Umuhoza, basusurukijwe na Alive + Freed ndetse na Serge Iyamuremye.
Mu gihe cy'icyumweru Rwanda Christian Film Festival yamaze ibera mu Rwanda ku nshuro ya 6, abayitabiriye bagize umugisha wo guhugurwa n'inzobere mu bya cinema, Madamu Caroline wavuye mu Buhinde ndetse na Emmanuel Emimo wavuye muri Kenya. Mu gusoza iri serukiramuco, hatanzwe 'certificate' ku bitabiriye amahugurwa yatanzwe n'impuguke mu bya cinema.
REBA ANDI MAFOTO
Alain Numa yitabiriye ibi birori
Serge Iyamuremye yaririmbye muri ibi birori
Chris Mwungura yashimiye cyane Madamu Caroline wavuye mu Buhinde
Bafashe ifoto y'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO