RFL
Kigali

Rwanda Christian Film Festival imaze icyumweru ibera i Kigali ku nshuro yayo ya 6 yasojwe hatangwa ibihembo-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/08/2018 9:56
0


Iserukiramuco Nyarwanda ry'Amafilime ya Gikristo, Rwanda Christian Film Festival (RCFF) rimaze icyumweru ribera mu mujyi wa Kigali ku nshuro yaryo ya gatandatu, ryasojwe hatangwa ibihembo kuri filime zitwaye neza.



Kuri iki Cyumweru tariki 12/08/2018 ni bwo Rwanda Christian Film Festival yabaga ku nshuro ya 6 yasojwe mu birori byabereye muri Kigali Convention Center. Mu kuyisoza, hatanzwe ibihembo kuri filime zitabiriye iserukiramuco rya filime za Gikristo ndetse hanerekanwa filime 'Forgiveness' yakozwe na Padiri Ubald. 

Rwanda Christian Film Festival

Iyi filime yahembwe nka filime yakunzwe cyane

Izindi filime zahembwe harimo Filime ngufi (short film) y'aba Congoman yatwawe na Chivas tsongo ndetse na filime ndende y'abanyarwanda. Hahembwe kandi na filime mbarankuru yakozwe na Padiri Ubald ihembwa nka filime yakunzwe cyane kurusha izindi (Awards of Excellence) muri Rwanda Christian Film Festival Season 6.

Rwanda Christian Film Festival

Rwanda Christian Film Festival

Hahembwe filime zitabiriye iri serukiramuco

Pastor Habimana Didier wo mu itorero Zion Temple ni we watanze Ijambo ryo gutera imbaraga abari mu mwuga wa cinema. Chris Mwungura uyobora Rwanda Christian Film Festival nawe yashimye uko iriserukiramuco ryagenze ashimira n'abaryitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye, ashimira kandi by'umwihariko ubuyobozi bwa Kigali Convention Centre yakiriye Rwanda Christian Film Festival ibaye ku nshuro ya gatandatu.

Rwanda Christian Film Festival

Chris Mwungura uyobora Rwanda Christian Film Festival

Yasoje ashimira igihugu cy'u Rwanda kidahwema gushyigikira ibikorwa by'imyidagaduro muri rusange harimo na cinema. Yanashimiye cyane itorero rye Zion Temple ryamureze ndetse ashimira n'abafatanya bikorwa badahwema kumushyigikira. Abitabiriye ibi birori byayobowe na Pastor Barbara Umuhoza, basusurukijwe na Alive + Freed ndetse na Serge Iyamuremye.

Mu gihe cy'icyumweru Rwanda Christian Film Festival yamaze ibera mu Rwanda ku nshuro ya 6, abayitabiriye bagize umugisha wo guhugurwa n'inzobere mu bya cinema, Madamu Caroline wavuye mu Buhinde ndetse na Emmanuel Emimo wavuye muri Kenya. Mu gusoza iri serukiramuco, hatanzwe 'certificate' ku bitabiriye amahugurwa yatanzwe n'impuguke mu bya cinema.

REBA ANDI MAFOTO

Rwanda Christian Film FestivalAlain Numa

Alain Numa yitabiriye ibi birori

Rwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film Festival

Serge Iyamuremye yaririmbye muri ibi birori

Rwanda Christian ConventionRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Convention

Chris Mwungura yashimiye cyane Madamu Caroline wavuye mu Buhinde

Rwanda Christian Film FestivalRwanda Christian ConventionRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film Festival

Bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND