RFL
Kigali

Rwanda Christian Film Festival iri kuba ku nshuro ya 6 izasozwa ku Cyumweru hatangwa ibihembo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/08/2018 12:08
0


Rwanda Christian Film Festival iri kuba ku nshuro ya 6 yatangiye kuri iki cyumweru tariki 05 Kanama 2018 mu birori bikomeye byabereye muri Kigali Convention Center. Kuri ubu iri serukiramuco rirakomeje kugeza tariki 12/08/2018.



Nyuma yo gutangizwa kw'iri serukiramo ry'Amafilime ya Gikristo riri kuba ku nshuro ya 6, ibikorwa byo kwerekana filime bikomereje kuri Kigali Diplomat Hotel buri munsi guhera Saa kumi n'imwe z'umugoroba nk'uko Inyarwanda yabitangarijwe na Chris Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian Film Festival. Yakomeje agira ati:"Tuzagira panel discussions no kwerekana film, ku itariki 10th August (tariki 10/08/2018) tuzerekana film na none muri 4G square mu mujyi guhera 6pm."

Umuhindekazi Reginald Caroline, impuguke mu bya sinema haba muri Canada, India no mu Bwongereza (UK), ni umwe mu bitabiriye ibirori byo gufungura Iserukiramuco ry'amafilime ya Gikirisito (Rwanda Christian Film Festival) riri kuba ku nshuro ya 6. Yatumiwe mu Rwanda kugira ngo atange amahugurwa mu bya sinema ku bantu bitabira iri serukiramuco. Ibihugu byitabiriye iri serukiramuco harimo; Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nigeria, Tanzania, Kenya, RDC, Burundi n'ibihugu binyuranye by'i Burayi.

Chris Mwungura avuga ko ku cyumweru tariki 12 Kanama 2018 ari bwo Rwanda Christian Film Festival 6 izasozwa mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre ari nabwo hazatangwa ibihembo ku ma filime yitabiriye iri serukiramuco. Yagize ati: "Tuzasoza Sunday 12th August kuri Kigali Convention Center hatangwa ibihembo ku ma film yitabiriye Rwanda Christian Film Festival."

REBA AMAFOTO UBWO HATANGIZWAGA RWANDA CHRISTIAN FILM FESTIVAL 6

Rwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film FestivalRwanda Christian Film Festival

RCFF

Rwanda Christian Film Festival 6 izasozwa ku Cyumweru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND