Ubusanzwe Rutabayiro Eric ni umukinnyi wa filime nyarwanda wagiye akina muri filime nyishi zitandukanye ariko akaba yaramenyekanye cyane muri filime Pablo aho yakinnye nk’ umukinnyi wayo w’imena. Uretse kuba umukinnyi ni nawe muyobozi w’iri huriro ry’abakinnyi ba filime akaba n’umutoza mu kuru w’Ikipe y’igihugu ya Kungufu.
Rutabayiro Eric werekeje muri iki gihugu cy’ u Bushinwa, kongera ubumenyi mu bijyanye n’umikino wa Kungufu, aho asanga hari na byinshi azungukira muri iki gihugu bijyanye n’umwuga wa Sinema. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yadutangarije ko kuri ubu yamaze kugera muri iki gihugu aho agiye kwiga mu ishuri ryitwa 'Tianjin Huo Yuanjia Civil and Military School', aho azahamara amezi agera kuri atatu akazagaruka mu kwezi kwa 11 k’uyu mwaka wa 2016.
Tumubajije niba nta mpungenge afite zo kuba asize inshingano ze mu bijyanye no kuyobora ihuriro ry’abakinnyi ba filime, akaba agiye kumara aya mezi yose atabakurikitrana yavuze ko nta mpungenge afite kuko abo bayoborana asize bazahamubera kandi akaba yizeye ko nta cyuho kizahaba. Yagize ati,
”Nta mpungenge mfite bitewe n’uko nsize abantu bakomeye n’ubundi dusanzwe dufashanya mu kuyobora iri huriro, ubundi twe abayobozi b’iri huriro dusanzwe dufatanya muri byose iyo havutse ikibazo cyangwa icyaricyo cyose kigomba gukorwaho nkuko bisanzwe tujya inama tukigira hamwe ,tukareba icyo dukora twese dufatanyije rero ntakibazo nakimwe kirimo tuzakomeza dufashanye nkuko bisanzwe kandi bizakomeza kugenda neza.”
Rutabayiro mbere yo kwinjira mu ishuri yabanje gukuraho umusatsi
Rutabayiro asanga iri shuri agiye kwigamo rifite byinshi rizongera k’ ubumenyi yari afite aho asanga hari ikiziyongera ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ubutoza no mu rwego rwo kuzamura igihugu ku bijyanye n’uyu mukino mu ruhando mpuzamahanga.
Rutabayiro asanga ari umwanya mwiza wo kumenya byinshi kuri Sinema
Ikindi asanga hari inyungu nyinshi mu bijyanye n’umwuga wa Sinema, aho ateganya kuzakora ingendoshuri muri iki gihugu cyateye imbere cyane muri Sinema, akaba ateganya kuzahakura ubumenyi bundi azasangiza bagenzi be mu bijyanye n’uyu mwuga.
TANGA IGITECYEREZO